Rwamagana: Umugabo yiteye icyuma mu nda ageze murugo, avuye kuwundi mugore, umugore we avugako yari yaramwemereye kujya kuri uwo mugore ariko agakora uburyo ataha kare

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abaturanyi hamwe n’umugore w’uwitwa Tuyishimire Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Rambura, Akagari ka Nyagasambu, Umurenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko uwo mugabo yiteye icyuma mu nda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021.

Umugore wa Tuyishimire witwa Mukashyaka Rachel avuga ko umugabo we yageze mu rugo mu ma saa moya z’umugoroba avuye ku wundi mugore, abwira umwana we w’imyaka itanu ati ‘Imana izambabarire ndagiye’, anasezera kuri uwo mwana, yinjira mu nzu ahitira mu cyumba.

Nyuma y’iminota mike Mukashyaka n’abaturanyi ngo bumvise Tuyishimire arimo kwanirira mu cyumba, basanga yiteye icyuma munsi y’agatuza aho inda itangirira, bihutira kumujyana kwa muganga kugira ngo bagishinguzemo(banamuvure).

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyagasambu, Christophe Bihibindi avuga ko bakiriye uwo murwayi, babonye arembye bamwohereza ku bitaro bya Rwamagana, icyakora kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ntacyo ibyo bitaro byari byatangariza umuryango wa Tuyishimire ku bijyanye n’ubuzima bwe.

Mukashyaka Rachel avuga ko ikibazo basanzwe bafitanye n’umugabo we ari uko yamuharitse undi mugore, akaba ngo yamugiraga inama y’uko yakwitwara, ndetse ko ntacyo yishinja kijyanye no kumuhutaza.

Mukashyaka avuga ko yari yaremereye umugabo we (Tuyishimire) kujya asambana n’uwo mugore w’inshoreke, ariko agasabwa gutaha hakiri kare akirinda kurarayo.

Mukashyaka yagize ati “Yagendaga, akajya kuri uwo mugore yamara iminsi akagaruka, ubwa mbere yamaze nk’ibyumweru bibiri avayo ari uko tugiye kumucyura ndi kumwe n’ushinzwe umutekano, ambwira ko impamvu yiyahuye ari uko yanze kutureka twese, kuko ngo aradukunda twembi”.

Mukashyaka n’abaturanyi be barimo Uwamurengeye Seth baganiriye na Kigali to day dukesha iyi nkuru, bavuga ko atari ubwa mbere uwo mugabo arokotse umugambi wo kwiyahura.

Bavuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 Tuyishimire yashatse kwitera icyuma baramubuza, ubwa kabiri mu kwezi kwa Mata na bwo ngo yamize ibinini byinshi cyane, bamuha amata arahembuka.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO