Sadio Mane yafashwe nk’intwari kubera ibitaro by’agatangaza yubatse mugace avukamo muri Senegal(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Rutahizamu wa Liverpool na Senegal, Sadio Mane, yongeye gufatwa nk’intwari nyuma yo gufungura k’umugaragaro ibitaro yatanze inkunga y’arenga ibihumbi 450 by’Amapawundi yo kubyuka mu gace avukamo ka Bambali.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena ubwo yari yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu mu mikino ya gicuti Senegal yakinnye na Zambia na Cape Verde, Mane yahuye na Perezida w’iki gihugu Macky Sall aho baganiriye kuri uyu mushinga.

Mane yahuye na Perezida w’iki gihugu Macky Sall aho baganiriye kuri uyu mushinga.

Bahuye ku wa Kane w’icyumweru gishize aho uyu rutahizamu yatanze amafaranga arenga amapawundi ibihumbi 450 mu kubaka ibi bitaro, ni ukuvuga arenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 537.

Akaba yarafunguye ibi bitaro ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena,ndetse abishyikiriza leta aho yizeye ko ibisigaye nabo bazabikora.

Sadio Mane yabwiye ikinyamakuru cyo muri Espagne cya AS ati” Ibi bitaro byabonetse tubikesha mwe turabashimira(abaturage), kandi ni ibyanyu, abaturage ba Sédhiou.”

Ibi bitaro bizaba birimo ubutabazi bwihutirwa(emergency), serivisi zo kubyaza, ubuvuzi bw’amenyo n’isuzuma rusange bizafasha imidugudu igera kuri 34 ikikije Bambali.

Sadio Mane si ubwa mbere afashije Bambali kuko yagize uruhare mu iyubakwa ry’amashuri yishumbuye na Supermarket byamwitiriwe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO