SaladMaster igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 imaze ifasha benshi guhindura ubuzima

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ikigo  SaladMaster  cyatangiriye muri  Leta  zunze ubumwe z’Amerika  kikaza kugaba amashami mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda, kigiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 kimaze gikora ibikorwa  byo guhindura  ubuzima  bw’umuryango.

Annest Namata uhagarariye LCL SaladMaster Rwanda.

SaladMaster yashinzwe na Harry Lemmons  mu ntangiriro za 1946 muri Amerika, uyu mugabo yatangiye uruganda akoresheje imashini yoroshye yo gukata salade. Kuva icyo gihe  yabashije guhindura ubuzima bwa  benshi binyuze  mu  guhanga udushya  mu bijyanye n’imirire abakorera ibikoresho byiza byo mu gikoni.

Annest Namata  uhagarariye LCL SaladMaster Rwanda yatubwiye ko iki kigo cyageze mu Rwanda muri Mutarama 2017. Avuga ko intego yabo ari ugushishikariza abantu kurya neza, kubaho neza no kugera ku buzima bifuza mu gihe batetse Byinshi mu rugo.

Ati “Salad Master    yatangijwe n’umuntu  umwe  ariko  yabashije  guhindura  ubuzima  bw’abantu  400 mu gihe  gito  kandi  n’ubu umubare  uracyiyongera.”

Muri iki gihe bizihiza iyi sabukuru ya 75 bashyize abakiliya b’ibikoresho byabo igorora kuko muri uku kwezi kwa Nyakanga 2021 uzajya agura kimwe  mu bikoresho ahabwe  ikindi cy’ubuntu.

SaladMaster bazwiho kugira ibikoresho bitandukanye byiza kandi byujuje ubuziranenge byo mu gikoni, bidasaza ngo bitakaze ubwiza n’umwimerere.

SaladMaster igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 imaze ifasha benshi guhindura ubuzima.

SaladMaster bazwiho kugira ibikoresho bitandukanye byiza kandi byujuje ubuziranenge byo mu gikoni.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO