Search

Serge uri gutegura igitaramo gikomeye yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “yari njyewe” yirebe hano

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Iyamuremye Serge umwe mu bahanzi bakomeye mu ndirimo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, mu gihe akomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye yise “One Spirit Worship Concert” yaboneyeho umwanya wo gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Yari njyewe’.

Serge Iyamuremye urigutegura igitaramo gikomeye, yahsyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘yari njyewe’.

‘Yari njyewe’ n’imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri album Serge azamurikira muri iki gitaramo gikomeye ari gutegura, iyi album akaba yarayise ‘Biramvura’.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe anatunganywa na Producer Fayzo, akaba agiye hanze nyuma y’amaezi asaga abiri iyi ndirimbo yari imaze yarasohotse mu buryo bw’amajwi (audio).

Uyu muhanzi kandi ageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye yise “One Spirit Worship Concert” yatumiyemo Apotre Apollinaire uri mu baramyi bakomeye i Burundi.

Iki gitaramo kizabera kuri Kigali Serena Hotel ku itariki ya 26 Kanama 2018, kwinjira bikazaba ari ukwishyura 5000Frw mu myanya isanzwe na 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro.

REBA HANO INDIRIMBO “Yari njyewe”

Urupapuro rwamamaza iki gitaramo.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.