Shadboo yahawe urwamenyo ubwo yasabaga abantu kugira icyo bakora kugirango Amavubi azegukane igikombe cy’isi cya 20222

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umwe mu banyarwandakazi bakomeje gushyushya imbuga nkoranyambaga, Shadia Mbabazi uzwi nka Shaddyboo, yongeye kugira icyo avuga ku mukino w’umupira w’amaguru asaba abantu ngo kugira icyo bakora kugira ngo Amavubi azegukane igikombe cy’Isi cya 20222 (ni wo mubare yanditse).

Uyu mugore ufatwa nk’umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, nta kintu kivugwa cyane ngo gitambuke atagitanzeho igitekerezo kabone nubwo cyaba ari igitekerezo cy’urwenya ariko agerageza kukivugaho.

Shadia Mbabazi uzwi nka Shaddyboo

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021 nyuma y’amasaha macye Ikipe y’Abataliyani yegukanye igikombe cya Euro 2020 ku mukono wayihuje n’u Bwongereza, Shaddyboo yagize icyo avuga ku banenze umutoza w’u Bwongereza.

Mbabazi Chadia cyangwa Shaddyboo, yagize ati “Ugasanga umuntu nta nubwo yatoza Isibo y’iwabo ngo itsinde iyo muri Congo ,yarangiza ngo Gareth Southgate iyo akora gutya na gutya yari gutsinda Italy , Ngaho mugire Inama Amavubi azatware Cup Du monde 20222.”

Ukurikije uyu mwaka yanditse byaba bivuze ko ari mu myaka 18 201 iri imbere.

Shaddyboo kandi yari aherutse gutera abantu igiparu ubwo u Bwongereza bwatsindaga Denmark ku gitego cyatsinzwe na Harry Kane ubwo yateraga penaliti ariko umunyezamu akayikuramo, undi agahita yongera agashota mu izamu.

Icyo gihe Shaddyboo yari yagize ati “Ngo ayikuramo, arongera ayisubizamooooo Harry kane.”

Ni igitekerezo cyafashwe na benshi nk’ikiganiro ku gikorwa cy’abakuru barimo bamwe bahise batanga ibitekerezo binyuranye bamwe bamubwira ko ibintu byinshi we abyumva nk’ibiganisha ku gikorwa cyo mu buriri.

Ukurikije uyu mwaka yanditse byaba bivuze ko ari mu myaka 18 201 iri imbere.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO