Shadboo yasabye umunyezamu w’Amavubi, Kwizera Olivier ngo azaze amutekere kuko ngo ntako atagize, abafana bati”turagushyigikiye uzamukandishe n’utuzi dushyushye”

Mbabazi Shadia umaze kwigarurira imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda, uyu mugore w’abana 2, yasabye umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, ko mugihe baba bagarutse mu Rwanda yazaza akamutekera kuko ntako atagize.

Kwizera Olivier, niwe wari umunyezamu wabanje mu izamu ry’ikipe y’u Rwanda, Amavubi, mu mukino wabahuzaga n’ikipe y’igihugu ya Cameroun, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Mbabazi Shadia umaze kwigarurira imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda

Kwizera ntabwo yaje gusoza uyu mukino kuko yahawe ikarita itukura, kubera gukinira nabi umukinnyi wa Cameroun, byahise bituma, uyu munyezamu akurwa mukibuga asimburwa na Emery Mvuyekure.

Mbabazi Chadia uzwi nka Shadboo, yifashishije imbuga nkoranyambaga yagaragaje ko ashaka gusangira na Kwizera kuko abonako yakoze iyo bwabaga mugihe yari mu izamu ry’Amavubi.

Shadboo yagize ati “@kwizera_mado ntako utagize Olivierboo bakuve mumatwi uzaze ngutekere”

Umunyezamu Kwizera Olivier

Igitekerezo cya Shadboo cyahise kizamura amarangamutima ya benshi maze bagaragaza ko bashyigikiye, uyu mugore ushaka kugaburira uyu mukinnyi.

Uwitwa Junior Rene ati “shadia mwiza.!! Byiza rata uzamutekere KBS.. Unamukandishe utuzi dusyushye”

Uyu nawe ati “Cyakoze muhoze agahinda umuhe kuri za miliyoni uheruka gusinyira naho ibiryo asanzwe yihahira”

Jelome Sibo nawe ati “Nyamara mbona shaddyboo ariwe waburaga ngo ibi bintu biryohe”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE