Search

ShaddyBoo ababazwa cyane no kuba abasore bavugako ari mwiza buri munsi ariko akaba ntamugabo agira

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo ni umubyeyi w’abana babiri. Ni umwe mu bantu bazwi cyane kandi bavugwa cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kubera uburyo bamwe bemeza ko ari mwiza.

Shaddy Boo ababazwa no kubwirwa ko ari myiza ariko akaba ntamukunzi afite

Benshi bakunze kugaruka ku buranga bwe n’amafoto akunze gusangiza abamukurikira kuri murandasi abinyujije kumbuga ze nkoranyambaga harimo nka instagram akunda gukoresha cyane.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 3 Nyakanga 2018 abinyujije kuri Instagram yatangaje ko abangamiwe no kubwirwa ko ari mwiza gusa kugeza magingo aya akaba nta mukunzi afite uhamye..

Yagize ati “ Kwitwa ngo uri mwiza igihe cyose ariko ukaba ukiri ingaragu ”.

Nyuma yo gushyiraho buno butumwa bamwe mu babubonye batangiye kuvuga ko kwitwa ko uri mwiza utagira umukunzi ntacyo bimaze n’ubwo hari abavuze ko ari gushaka gusibanganya amakuru yagiye amuvugwaho ko ari mu rukundo na bimwe mu byamamare byo hanze y’ u Rwanda.

ShaddyBoo ni umwe mubagore badasiba kuvugwa mu itangazamakuru ry’imyidagaduro hano mu Rwanda, yahoze ari umugore wa Meddy Saleh babanaga muburyo butemewe n’amategeko kuko ntasezerano bigeze bagirana, babyaranye abana babiri nuko baza gutandukana.

Hari amakuru menshi yagiye avugwa ko, uyu mugore yaba yasubiranye na Se w’abana ariko aya yose yarangiraga abaye ibihuha, mu minsi ishize nanone hari ifoto yakwirakwiye uyu mugore ari kwambikwa impeta n’umusore maze abantu benshi bavuga ko uyu mugore yabonye undi mugabo ugiye kumuryohereza mubuzima bw’urukundo, uyu mugore abajijwe kuby’iyi foto nabyo yabiteye utwatsi avugako ibyo bakoze bikiniraga.

ShaddyBoo yavuzwe murukundo n’ibyamamare bitandukanye kubera kugaragaza amafoto ari mu mumunezero nabyo, yagaragaye ari kumwe na Davido wo muri Nigeria, Diamond wo muri Tanzania ariko aba bose uyu mugore avugako ari inshuti zisanzwe gusa.

Comments

comments




2 thoughts on “ShaddyBoo ababazwa cyane no kuba abasore bavugako ari mwiza buri munsi ariko akaba ntamugabo agira

  1. Maniraguha

    Hahahahahaha,gute ababazwa nokutangira umugabo?yamusize atari amufite se?ikindi umugabo wakwemera umugore w’irirwa yiyamamaza kuri social media kuriya yamukurahe?nabanze yige kwiyubaha,ni myitwarire ukwiriye ushaka umugabo maze arebe ko atazamubona,naho nakomeza biriya yigira azajya abona abagabo bo kumushimagiriza ku mbunga nkoranyambaga gusa,abashyira murugo ntabo azabona kuko twe ubwiza tureba siburiya arata.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.