Search

Shyuha Festival ya 2, hagiye kumurikwa imodoka na moto zidasanzwe

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Shyuha Festival igiye kuba kunshuro ya Kabiri, ibere mu mujyi wa Kigali, aho hazamurikwa imodoka na moto bidasanzwe.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 21 Nyakanga 2018, mu mujyi wa Kigali mu kibuga cy’ishuri rya IPRC, guhera i Saa yine za mugitondo, abantu batandukanye bazahagera bazabasha kwihera ijisho imdoka na moto bidasanzwe bizaba byerekanwa mu imurikwa ryiswe Shyuha Festival.

Nsanzumuhire Jurdas na Bakuru Paul bateguye Shyuha Festival mu kiganiro n’itangazamakuru

Iri murikwa biteganyijwekor izitabirwa n’imodoka zirenga 60 na 70 ziturutse mu Rwanda no hanze ya rwo.

Shyuha Festival igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya Kabiri, abantu batandukanye bamurika imodoka na moto zigezweho, izakanyujijeho kera, iziteye ukwazo cyangwa se n’izindi ziriho imitako itamenyerewe, buri wese azana imodoka ye bitewe n’agashya ayibonaho kuburyo yakurura abayireba.

Mu kiganiro Ibyamamare.com twagiranye n’abari gutegura, Shyuha Festival batangaje ko imyiteguro yarangiye ubu igisigaye ari ukwerekana ibyo bateguriye abazaba bitabiriye iri murikwa aho ngo hazagaragaramo udushya twinshi.

Hazanagaragaramo imurikwa ry’imodoka zigera muri 3 z’uruganda rw’imodokwa rwa Volswagen, rumaze iminsi mike ruteranyiriza imodoka zabo mu Rwanda.

Abamaze kwiyandikisha bifuza kumurika imodoka zaho bagera kuri 60 abafite imodoka na moto zigera kuri 70.

Muri iyi Festival hazagaragarmo imodoka z’ubwo bwose kandi zidasanzwe

Mu bazamurika amamodoka na moto bidasanzwe hari abazaturuka mu mujyi wa Kigali ndetse no mubindi bice bitandukanye by’u Rwanda,abazaturuka i Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Tanzania, Kenya na Uganda.

Iri murikwa kuryitabira ni ubuntu ku muntu wese ufite imodoka yifuza kumurika, naho abasanzwe bazaba baje kwirebera ibirori bazajya bishyura ibihumbi 5000frw kuri buri muntu.

Muri ibi birori hazaba harimo n’umuziki aho bazasusurutswa n’umuhanzi Yvan Buravan, abacuranzi bo mu itsinda rya Nubian Gypsies n’aba Djs batandukanye barimo Dj Marnaud uri mu bakunzwe muri iyi minsi ndetse ngo hazaba hari n’icyo kunywa no kurya kubabyifuza.

 

Comments

comments
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.