Snoop Dogg yahagaritse abayobozi bayoboraga kompanyi ze zose harimo n’icuruza urumogi, ashyiraho umugore we kuko ngo mugihe bamaranye yabonye ariwe muyobozi mwiza wamuyoboye neza mu myaka 24 bamaranye

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Calvin Cordozar Broadus Jr wamamaye nka Snoop Dogg yahagaritse abayobozi bayoboraga kompanyi ze zose z’ubucuruzi, ashyiraho umugore we, Shante Broadus bamaranye imyaka 24 babana nk’umugore n’umugabo.

Shante Broadus agiye kuyobora kompanyi z’ubucuruzi za Snoop, harimo Mt. Westmore, Snoopermarket, The Snoop Youth Football League, Snoop Music Tour na kompanyi icuruza urumogi yise Medecine.

Snoop Dogg yahagaritse abayobozi bayoboraga kompanyi ze zo z’ubucuruzi, ashyiraho umugore we

Snoop avugako gufata iki cyemezo cyo kugira umugore we, umuyobozi wa kampani ze atari ibintu byamutunguye ahubwo ari ibintu yizeho neza asanga bikwiriye ko umugore we aba umuyobozi wazo.

Dogg ahamyako mu myaka 24 amaranye n’umugore we ariwe muntu wabashije kumuyobora neza kurusha abandi bityo yarebye akabona akwiriye kuyobora na kampani ze z’ubucuruzi.

Snoop w’imyaka 47 y’amavuko n’umugore we, bakoze ubukwe mu 1997, bafitanye abana 4, aba bombi bahuye  bakiri kuntebe y’ishuri, bahurira Long Beach Polytechnic High School i California muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Snoop yamahijeko umugore we yamubonyemo umuyobozi mwiza
Snoop ni umwe mubaraperi bakunzwe cyane kuva mu 1992

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO