Search

Sobanukirwa byinshi ku kibazo cyo kurangiza vuba,Ese wabyirinda ute?soma inkuru hano

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kurangiza vuna ni igihe umugabo aba ari gutera akabariro maze agakenera gusohora mbere y’uko we abishaka. Bikaba bishobora kubaho mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, mu gihe cyo kubitegura, mu gusomana cyanga ikindi gihe cyose umugabo ashobora kumara ari kumwe bidasanze n’umugore. Iki kiba ari ikibazo gikomeye akenshi kuko gitera umugabo kugira ipfunwe, cyangwa rimwe na rimwe umugore akamusuzugura.

Young couple arguing in their living room

Ikibazo cyo kurangiza vuba giterwa n’iki?

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutera ikibazo cyo kurangiza vuba. Izikunze kugaragara cyane ni;

  • Izituruka ku bibazo mu mitekerereze, nko kuba ufite stress nyinshi, kwigunga n’ibindi bitandukanye bishobora kwibasira ubushobozi bw’ubwonko n’amarangamutima.

Kuko ibyo dukora byose bikorerwa bwa mbere bikanategurirwa mu bwonko umugabo ufite ikibazo cyo kumva tari gutekereza atuje, afite uumunaniro mwinshi mu mutwe( stress), n’’ibindi bibazo bimubuza gutekereza neza, bituma iyo agiye gukora imibonano mpuzabitsina, arangiz vuba kuko aba abikoze ubwenge bwe muri ako kanya buri gutekereza ibindi cyangwa buhugiye mu bindi.

  • Kuba warakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuntu wahungabanye  bitewe n’ihohoterwa yakorewe rishigiye ku gitsina bishobora kumugirahoingaruka zo kuba atisanzura ibihe byose ari gukora imibonano mpuzabitsina, ku buryo agir ikibazo cyo kurngiza vuba kugeza afashijwe gukira ibyo bikomere.

  • mu gihe utishimiye uko umubiri wawe uteye

iyo umuntu afite inenge ku mubiri  ( ahatameze neza yvukanye ) cyangwa  akagira ubusembwa ( ahaje nyuma hatameze neza ) bishobora kumuviramo ingaruka zo kutiyakira ngo yumve  ko ari umuntu nk’abandi ku buryo akomeza kugira ikibazo mu mitekerereze ye, bikaba binamugiraho ingaruka mu gihe cyo gutera akabariro , akagira ikibazo cyo kurangiza vuba.

  • Imisemburo itari ku rugero rukwiye

Iisemburo ifasha umuntu mu gihe cyo gutera ababariro iyo itari ku rugero rukwiye, bishobora  gutma amakuru atagera neza ku bwonko bityo bikaba byagira ikibazo ku muntu , bikamutera kurangiza vuba.

Uko byakemurwa.

  • Kwita ku buzima bwawe, cyane cyane ku byerekeye imibonano mpuzabitsina, ukirinda kwikinisha cyane.
  • Mu gihe ufite ikibazo cyo kurangiza vuba, ntugomba kumva ko ari ikibazo gikomeye cyane, ngo utangire kwirenganya cyane no kwiciraho iteka, ushobora kuganira n’umufasha wawe kugira ngo mwirinde gushwana.

Ushobora nanone gukoresa imiti irimo cyane cyane :

Imiti ikunze gukoreshwa cyane, ni iyo kuvura kwiheba bikomeye (depression), izwi cyane ni nka fluoxetine, clomipramine, na sertraline (Zoloft)

Izwi cyane yindi ni iyitwa sildenafil (Viagra), tadalafil (Cialis) n’indi.

Ikibazo cyo kurangiza vuba kiba ku bagabo benshi, ariko bikikiza nyuma y’igihe. Nubwo waba ukoresha imiti bwose, uburyo wowe ubyakiramo nibwo bugufasha guhangana n’icyo kibazo. Ubundi buryo bwiza nk’uko bavuga ngo ushaka gukira indwara arayirata, ni byiza kuganiriza abantu cyane cyane abaganga ikibazo ufite ushize  amanga, bituma babona uko bakugira inama y’icyakorwa.

 

Richard Uwizera@ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.