Ese ayo matembabuzi aterwa n’iki ? Ni ryari se ashobora kugutera guhangayika ? Ibyo byose nibyo tugiye kurebera hamwe

Amatebabuzi ( pertes blanches)agaragara inyuma mu gitsina cy’umugore ni iki ?

Ayo matembabuzi ni imyanda iba yasohowe n’igitsina na nyababyeyi. Akunze kuba asa umweru cyangwa se akajya gusa umuhondo akaba atangira kugaragara umukobwa geze mu gihe cye cy’ubugimbi agakomeza na nyuma yaho aho akunda kugaragara mbere ho gato y’iminsi y’uburumbuke. Gusa itandukaniro rikaba ko kuri bamwe biba ari ikimenyetso cya infections ku bandi bikaba ari ibasanzwe nta kibazo ateye.

Ubusanzwe ayo matembabuzi aba yaje nyuma yo kwisukura kw’igitsina aho cellules zapfuye ziba zasohotse imbere zikagera hanze. Ashobora kandi guterwa kandi no kuba umugore cyangwa se umukoba yigeze gushaka gukora imibonano mpuzabitsina, agaterwa n’ibyokere, cyangwa se kuba yakoze imibonano mpuzabitsina ntakarabe.

Wakora iki gihe ubona ayo matembabuzi ?

Nta kindi gisubizo ufite usibye kugira isuku ukajya ukaraba neza mu gitsina buri munsi. Ukibuka kwirinda koga amasabune mu gitsina ukogeshamo amazi gusa cyangwa se imiti yabugenewe.

Ni ryari ayo matembabuzi akwiye kuguhangahikisha ?

Rimwe na rimwe izo pertes blanches zishobora kuba ibimenytso by’uko ufite infection vaginale. Ahanini izo infection ziba ari candidose cyangwa se mycose vaginale.

Niba wumvise izo pertes blanches ziba zifite impumuro mbi idasanzwe cyangwa se zikagera aho zigahindura ibara ku buryo butunguranye ukabona bijya kwijima cyangwa bikajya gusa n’icyatsi, jya wihutira kujya kwa muganga w’imyororokere kuko ushobora kuba ufite ikibazo.

Niba kandi izo pertes blanches ubana ko ziza cyane ari nyinshi cyangwa se zikaba zimeze nk’izikweduka kurusha uko wari uzimenyereye nabwo wajya kwa muganga.

Izo pertes blanches kandi ziguhangayikisha mu gihe zizana n’ububabare mu gitsina cyangwa se ukumva harimo uburyaryate, kumera nk’uwahiye, kubabara mu kiziba cy’inda, kubabara mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, nabwo wakihutira kujya kwa muganga

Ngibyo muri make ibitera kugira amatembabuzi y’umweru mu gitsina cy’umugore cyangwa se umukobwa n’ibyakwereka ko ashobora kuba aterwa na infection vaginale dore ko hari abavuga ko abagore batatu ku bagore bane baba bafite infection vaginale nubwo zitari ku kigero kimwe