Search

Tanzania:Ay n’umukunzi we basezeranye Imbere y’Imana mu Idini rya Islam

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuraperi wo mu gihugu cya Tanzaniya Ambwene Allen Yessayah  wamamaye cyane nka AY  yasezeranye ku mugaragaro n’umukunzi we w’umunyarwandakazi Umunyana Rehema[Remy] mu birori byabereye i Dar es Salaam muri Tanzania.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018, bashimangira kubana akaramata nk’umugore n’umugabo mu buzima bwabo bwa burimunsi nyuma y’urukundo baribamaze igihe kingana n’imyaka 8 bakundana badahemukirana. Basezeraniye imbere y’Imana n’Abantu idini ya Islam nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa yari iherutse kubera hano mu Rwanda kuya 10 Gashyantare 2018 i Nyamata.

Ubukwe bwa AY bwabereye kuri Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Dar es Salaam nk’uko ubwo gukwa no gusaba bwari bwabereye kuri Golden Tulip Hoteli iherereye i Nyamata.

Ibirori byo gusezerana imbere y’Imana no kwishimana n’inshuti n’imiryango yo mu bihugu byombi byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa uherutse kubera mu Rwanda i Nyamata kuwa 10 Gashyantare2018.

Bwari ubukwe bwahuriyemo nbyamamare bitandukanye muri Music, muri cinema no mubindi bikorwa bifite aho bihuriye n’imyidagaduro,hari bamwe mu bahanzi bafite izina rikomeye bo muri Tanzania harimo: Lady Jaydee, Mwana FA, Salama Jabir, Professor Jay (Joseph Haule), Fid Q n’abandi batandukanye.

Nkuko byagenze hano i Kigali mu bukwe bwa AY mubyara wa Alpha Rwirangira , no muri Tanzania ntabanyamakuru bari bemerewe gutaha ubu bukwe,bwari ubukwe bwaaga naho burimo umuhezo kubantu batahawe urupapuro rw’ubutumire.

AY yasezeranye n’umukunzi we w’umunyarwanda

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *