Search

TBB yagarutse mu muziki itarimo Tino

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu ntangiriro za 2017 nibwo itsinda TBB ryari rigizwe n’abasore batatu aribo Tino, Bob na Benjah ryasenyutse buri wese ajya gukomeza muzika ku giti cye. Kuri ubu Bob na Benjah bongeye kwishyira hamwe ngo bagarure iritsinda ryari rimaze kwubaka izina muri muzika Nyarwanda, bahita banashyira hanze indirimbo nshya bise ‘Baby Lover’.

TBB igarutse mu muziki itarimo Tino.

 

TBB ubundi byari bisobanuye amazina yabo uko bari batatu, Tino Bob na Benjah. Nyuma gato yuko bava mu irushanwa rya Primus Guma Guma ya 6 nibwo basenyutse buri wese ajya gukora indirimbo ze.

Iritsinda ryari rimaze kwigaruri imitima ya benshi mu bakunzi bamuzika mu Rwanda, Bob na Benjah basanze bidakwiye ko ryibagirana bongera kwihuza batari kumwe na Tino.

Bob avuga ko we na mugenzi we Benjah bagarutse nka TBB kandi bagarukanye imbaraga n’abazajya babafasha. Avuga kandi ko hari byinshi bahinduye mu mikorere n’imyitwarire byatumye basenyuka ubushize, bakaba basaba n’abafana kugaruka kuri TBB kuko nabo bagarutse.

Usibye iyi ndirimbo nshya basohoye ‘Baby Lover’ ngo banafite izindi bari gutunganya bakoranye n’abandi bahanzi zizasohoka vuba.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA TBB

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.