Search

The Ben yasusurukije benshi mubari bitabiriye igitaramo cyo Kwita izina Gala Night – Amafoto

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu gitaramo cyo kwita izina ibyana by’ingagi Gala Night cyabaye ku munsi wo kuwa gatandatu muri Kigali Convention Center umuhanzi The Ben yishimiwe n’ abayobozi bamwe barahaguruka babyina indirimbo ze.

Iki gitaramo cyateguwe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo gushyira mu kigega cyo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije.

Iki gitaramo abakitabiriye kwinjira byari amafarana angana n’ ibihumbi ijana y’ Amanyarwanda ku muntu umwe naho kubafata ameza bakishyura asaga miliyoni y’ Amanyarwanda, tubibutse ko amafaranga yose yinjiye muri iki gitaramo azifashishwa mu kwagura icyanya cy’ ingagi.

Abo ni abafana ba The Ben bari bagiye kumushigikira

Umuhanzi The Ben wari witezwe mu kuririmba yafatanyije n’ abanyeshuri biga umuziki mu kigo cyo ku Nyundo, bamwe baracurangaga ariko bakanyuzamo bamwe bakamufasha kuririmba zimwe mu ndirimbo ze ndetse n’ izindi yanyuzagamo mu buryo bwo gushimisha abitabiriye igitaramo.

The Ben yaririmbye indirimbo nyinshi zitandukanye mugihe kingana n’ isaha imwe yose ariko byaje kuba akarusho ubwo yageraga ku ndirimbo ye yakunzwe cyane “Habibi” ihagurutsa benshi harimo n’ abayobozi bari bitabiriye ibi birori.

Abanyacyubahiro bitabiriye iki gitaramo harimo Perezida w’urukiko rw’ikirenga Sam Rugege, Minisitiri Francois Kanimba, Clare Kamanzi uyobora RDB, Francis Gatare nawe wahoze ayobora RDB, n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Iki gitaramo nkuko byatangajwe nyuma yaho ngo kinjije asaga miliyoni 60 z’ Amanyarwanda azakoresha mu mishinga yo kwagura ubuturo bw’ ingagi. Muri uyu mwaka kandi taliki ya 1 Nzeri 2017 nibwo hazabaho umuhango wo kwita izina ingagi 19 bizabera mu karere ka Musanze.

Minisitri Kanimba Francois nawe yari yabukereye

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.