Theo Bose babireba uherutse kuvuga kubusinzi n’uburaya yakoraga akabyarana n’abakobwa bane kandi baziko ari umuvugabutumwa usizwe amavuta muri ADEPR yapfukamye asaba imbabazi umugore we babyaranye abana 7.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba, yasabye imbabazi umugore we ku bwo kuba yaramuhemukiye akazana undi mugore mu nzu bakabana.

Mu minsi ishize Theo Bosebabireba nibwo yatangaje ko ibyo yagiye avugwaho by’ubusinzi, uburaya byari ukiri ndetse ko yanabyaranye n’abakobwa bane.

Theo Bose Babireba n’umugore we

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI ari kumwe n’umugore we Chantal, yamusabye imbabazi ku byo yamukoreye byose.

Avuga ko yari yibaniye neza n’umugore we Chantal, ariko atangiye kubona amafaranga, yatangiye kubona abajyanama bashya ariko na none babi, bamushuka ngo amureke anahindure idini, ngo yarazumviye ariko ntibyamuhira.

Yavuze ko avuze ijambo mbabarira ritaba rihagije kuko yamwihanganiye bikamurenga.

Ati “Narabibonye kenshi ko mubabaza, narabibonye kenshi ko mubangamiye ariko imbaraga zo kubivamo zikabura, namukoreye umutwaro atakabaye abasha.”

“Ubu nonaha musabye imbabazi ngo nkore ibimenyetso, ibyo bintu ni bito cyane, uyu muntu yakoze ibintu bitangana n’ibyo, ntabwo umusabye imbabazi wasaba izo, wasaba Imana kumukorera ikintu na we utarikorera, ntabwo kumusaba imbabazi byaba bihagije. Hari urwego yagezeho abona ko nanjye atari njye, aranyihanganira.”

Avuga yageze aho azana undi mugore bakabana mu nzu imwe ariko umugore we akabyihanganira.

Ati “Yihanganiye umwe muri abo bagore aba mu rugo, babana uyu abizi noneho kugira ngo uriya ahabe amahoro, ahaba ntabyo azi, nti ’namubwiye ko ari umuntu tugiye gufasha’, ibaze abo bantu babana, igihe kiza kugera umugore wanjye akajya amufurira.”

Umugore we avuga ko ibibazo yari yarabituye Imana, yakomeje kwihangana ariko yari azi ko bizarangira.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO