Search

Theo Bosebabireba agiye gusubira gutaramira muri Uganda mu gitaramo azahuriramo na Flavour

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuririmbyi mu ndirimbo zihimbaza Imana Uwiringiyimana Theogene uzwi cyane nka Theo Bosebabireba, nyuma y’iminsi mike avuye mu gihugu cya Uganda agiye gusubirayo yitabiriye igitaramo yatumiwemo azahuriramo n’icyamamare Flavour.

Iki gitaramo kizaba cyahuriyemo ibyamamare bitandukanye kizabera I Mubende muri Uganda ahitwa Kasana Grounds, cyateguwe na Radio yo muri iki gihugu Tropical FM , umuhanzi Theo nawe akaba ari mubahanzi b’inkorakoro bagitumiwemo.

Ubusanzwe Theo Bosebabireba ni umwe mu bahanzi babanyarwanda bakunze gukorera ibitaramo byinshi muri Uganda kubera uburyo indirimbo ze, zikunzwe kunyura imitima yabenshi batuye ikigihugu bigatuma bifuza gutaramana nawe.

Theo ubwo yaherukaga gutaramira muri Uganda, ibintu ntibyamubereye neza kubera isangane yahuriyeyo naryo, ubwo yahuraga n’abagizi banabi bakamukubita bikagera naho ajya mu bitaro ndetse hakaduka n’ibihuha bivuga ko ashobora kuba yanavuyemo umwuka ariko Imana igakinga akaboko.

Iki gitaramo gitegerejwe n’abatari bake muri Uganda, kizaba kuwa  Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018.

Theo Bosebabireba wishimiye gusubira gutaramira Abagande cyane cyane abatuye i Mubende, yemeza ko yiteguye kuzataramana nabo mu byishimo ndetse ko yizeye neza ko igitaramo kizaba kimeze neza ibyishimo ari byose kubazaba bitabiriye n’abataramubonye ubushyize.

Yagize ati:”Nitwa Uwiringiyimana Theogene abantu bakunda kwita Bosebabireba, nkaba nagira ngo menyeshe abantu bo muri Mubende no mu nkengero zayo ko nzaba ndi mu Ebbinu ya Tropical fm ku itariki ya 21 (Nyakanga 2018) abatarambonye ubushize muzambona kuko ntabwo ibintu bizahora bigenda nabi, muzaze twishimane tunezerwe, duhimbaza Imana.”

Nkuko icyapa cy’Igitaramo kibigaragaza, ifoto igaragara cyane ni iya Flavour umaze kubaka izina rikomeye muri muzika y’Afurika ariko ku rundi ruhande Theo Bosebabireba nawe aragaragara cyane bivuze ko aribo bahanzi bazaba ari abimena.

Flavour uzahurira na Theo mu gitaramo

Theo ubwo yaherukaga Uganda yibasiwe n’abagizi banabi

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.