Tiger Woods, umukinnyi wa Golf uzwi cyane ku isi yongeye kugarura akenge aho abenshi bari bazi ko yapfuye

Tiger Woods, umukinnyi wa Golf uzwi cyane ku isi yabashije “kugarura akenge no kumva” nyuma yo kubagwa ibikomere bikomeye yagize ku maguru amaze gukora impanuka i Los Angeles kuwa kabiri.

Woods w’imyaka 45 watwaye amarushanwa akomeye 15 ya Golf, byabaye ngombwa ko abazimya umuriro n’abafasha abaganga bamuvana mu modoka yangiritse cyane.

Woods yari aguye mu mpanuka Imana kinga akaboko

Ku rubuga rwe rwa Twitter, hatangajwe ko yagize ibikomere bikomeye ahagana ku kagombambari ku kirenge cy’iburyo.

Iryo tangazo rivuga ko “yaguruye ubwenge kandi ari kumva aho ari kuvurirwa mu bitaro”.

Umupolisi wa Los Angeles County Sheriff Department wageze bwa mbere aho iyi mpanuka yabereye yavuze ko “ari amahirwe kuba akiraho”

Uyu witwa Carlos Gonzalez yagize ati: “Yari yambaye umukandara w’ubwirinzi. Ni amahirwe akomeye kuba Woods yabashije kuhava ari muzima”.

Imodoka yari atwaye yangiritse cyane

Polisi ivuga ko hari ibimenyetso ko iyi modoka yavudukaga cyane, ikagwa igeze ahantu hamanuka, hanyerera kandi h’amakorosi.

Hanze y’umuhanda yagonze igiti mbere yo kwibirindura inshuro nyinshi.

Woods w’imyaka 45 watwaye amarushanwa akomeye 15 ya Golf, byabaye ngombwa ko abazimya umuriro n’abafasha abaganga bamuvana mu modoka yangiritse cyane.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE