Search

Timo Pro usanzwe atunganya indirimbo nawe yashyize hanze iyo yakoranye n’umuraperi Khalfan

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Timo Pro usanzwe utunganya indirimbo zitandukanye, nawe yahisemo kuririmba maze ashyira hanze indirimbo y’urukundo yakoranye n’umuraperi uri mubakomeye mu Rwanda, Khalfan.

Timo Pro yinjiye mu muziki ashyira hanze indirimbo yakoranye na Khalfan.

Timo Pro ubusanzwe witwa Mutesa Timothy n’umunyarwanda ariko ukunze gukorera mu gihugu cy’Ubugande akaba ari naho yatangiriye gukora ibijyanye na muzika,  nyuma y’igihe kini atunganya indirimbo z’abandi bahanzi kuri ubu avuga ko nawe yatangiye kuririmba kuko ngo nayo ari impano y’iyumvamo.

Indirimbo ya mbere Timo Pro yashyize hanze n’iyo yafatanyije n’umuraperi Khalfan bakayita ‘Baby Yo’. Uyu musore avuga ko ariwe witunganyirije iyi ndirimbo nyuma irangizwa na Trackslayer muri Touch record.

Mu kiganiro kigufi n’Ibyamamare.com, Timo Pro yavuze ko iyi ndirimbo yiganjemo ubutumwa bw’urukundo, aho aba ashaka kwemeza umwari yihebeye ko ibyo umubwira ari ukuri, atazigera amuhemukira cyangwa se ngo amurize.

Uyu muhanzi ashimangira ko mu minsi ya vuba n’amashusho y’iyi ndirimbo azaba ageze hanze ndetse ngo afite n’indi mishinga myinshi y’indirimbo zikiri muri studio zizajya hanze mu minsi iza.

Umva hano indirimbo ‘Baby Yo’ ya Timo Pro na Khalfan

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.