Tiwa Savage yizihije isabukuru y’imyaka 41 avutse, yishimirako hari abakobwa bakiri bato arusha ikimero no gukundwa cyane n’abagabo(Amafoto)

Uyu munsi umuririmbyi wo muri Nijeriya, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime Tiwatope Savage, uzwi cyane ku izina rya Tiwa Savage, yijihije isabukuru y’amavuko.

Uyu muhanzikazi yujuje imyaka 41 y’amavuko aho yishimirako kuri iyi myaka hari abakobwa benshi n’abagore arusha ikimero cyiza no gukundwa n’abagabo.

Tiwa Savage arizihiza isabukuru y’imyaka 41 amaze avutse

Ibi uyu mugore yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Naija News Mag, aho yahamije ko ikintu cyambere yishimira ku myaka 41 ari uburyo akunzwe n’abagabo.

Yagize ati “Ku myaka 41 hari abakobwa benshi bakiri batoya ndusha ikimero cyiza no gutera neza, ku myaka mfite ndishimirako umubiri wanjye ugikurura abagabo kuko ari nabo benshi bakunda ibyo nkora.”

Uyu muhanzikazi yavukiye i Londres mu 1980. yatangiye umuziki ku myaka itanu, mubuto bwe yagiye akorana n’abahanzi nka George Michael na Mary J. Blige abafasha kuryoshya amajwi yabo muburyo bwo kuririmba Live.

Tiwa ubu ni umwe mubahanzi bakunzwe cyane muri Afurika

‘Kele Kele Love’ na ‘Eminado’nizo ndirimbo zamumenyekanishije cyane zituma akundwa.

Album ye yatowe nka Album nziza y’umwaka muri Nigeriya 2014, R & B / Pop muri The Headies 2014.

Tiwa hamwe n’umwana umwe w’umuhungu afite

Uyu muhanzikazi yakoze indirimbo nyinshi afatanyije n’abahanzi batandukanye. Tiwa Savage yanditse amateka meza muri Afurika muri MTV Europe Music Awards 2018, abaye umugore wa mbere wegukanye iki gihembo.

Zimwe mu ndirimbo za Tiwa  zikunzwe ubu zirimo Koroba, Dangerous Love, All over, Attention, Girlie ‘o’, Park Well, nizindi.

  

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE