U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite imihanda yujuje ubuziranenge muri Afurika.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite imihanda yujuje ubuziranenge muri Afurika, ku manota atanu (5.0), rukurikiye Afurika y’Epfo ya kabiri na yo ifite amanota 5.0, mu gihe Namibiya ya mbere yo ifite amanota 5.2.

Ni ibyagaragajwe na raporo yakozwe na ’Global Competitive Report Index’, igaragaza ibihugu 10 bya mbere muri Afurika mu kugira imihanda yujuje ubuziranenge.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite imihanda yujuje ubuziranenge muri Afurika, ku manota atanu (5.0)

Mu bindi bihugu biri ku myanya ya hafi harimo Ibirwa bya Maurice bifite amanota 4.7, Cote d’Ivoire ifite amanota 4.7, Morocco ifite 4.4, Kenya ifite amanaota 4.2, Botswana ifite amanota 4.1, Cap Vert ifite 4.1 na Senegal ifite 4.0.

Urutonde rwo muri 2019, rugaragaza ko ku isi yose, igihugu cya Singapore ari cyo kiza ku mwanya wa mbere mu kugira imihanda yujuje ubuziranenge, n’amanota 6.50, kigakurikirwa n’u Buholandi n’amanota 6.40, u Busuwisi n’amanota 6.30, Hong Kong n’amanota 6.10 ndetse n’u Buyapani n’amanota 6.10.

Ibihugu bitanu bya nyuma kuri urwo rutonde rwa 2019 ni Haiti ifite amanota 2.10, Yemen amanota 2.10, Madagascar 2.00, Mauritania 2.00 na Chad ifite amanota 1.90.

U Rwanda rukurikiye Afurika y’Epfo ya kabiri na yo ifite amanota 5.0, mu gihe Namibiya ya mbere yo ifite amanota 5.2.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE