U Rwanda rwiteguye kwakira abakobwa bo muri Afghanistan b’abanyeshuri bagiye kuza gukomereza amasomo yabo mu Rwanda.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ko yiteguye kwakira abakobwa bo muri Afghanistan b’abanyeshuri bagiye kuza gukomereza amasomo yabo mu Rwanda. Ni mu rwego rwo kubafasha kwiga batekanye, dore ko igihugu bigagamo muri iyi minsi kivugwamo umutekano muke.

Ubuyobozi bw’ishuri bigagamo ryitwa SOLA (The School of Leadership Afghanistan) ryigisha ibijyanye n’imiyoborere, ku wa kabiri tariki 24 Kanama 2021 bwatangaje ko abo bakobwa babarirwa muri 250 biteguye kuza mu Rwanda kuhakomereza amasomo yabo, kandi ko bashobora kuhagera mu gihe icyo ari cyo cyose.

U Rwanda rwiteguye kwakira abakobwa bo muri Afghanistan b’abanyeshuri bagiye kuza gukomereza amasomo yabo mu Rwanda.

Aya makuru yemejwe na Shabana Basij-Rasikh wagize uruhare mu gutangiza iryo shuri, akaba ari n’umuyobozi w’iryo shuri.

Aya makuru kandi aje akurikira ibiherutse gutangazwa by’uko u Rwanda ruri mu bihugu byemeranyijwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika ko byiteguye kwakira impunzi zituruka muri Afghanistan zihunga umutekano mucye nyuma y’uko Abatalibani bafashe ubutegetsi.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO