Search

Ubugira Gatatu itsinda rya Just Family ryongeye gucikamo ibice

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nyuma y’amakuru atandukanye akunze kuranga itsinda rya Just Family yiganjemo gutandukana cyane kw’abagize iritsinda, ubu hadutse indi nkuru ivuga ko umwe mu basore batatu bari bagize iri tsinda yamaze gusezera bagenzi be.

Uyu musore wari usanzwe uzwi ku izina rya Chris, yakuye ake karenge mu itsinda rya just Family, nyuma y’uko iri tsinda ryari rimaze imyaka igera kuri ibiri ridakora kubera ibibazo byo gutandukana.

Iki kibazo cyo kumara igihe iritsinda risa naho rihagaritse ibikorwa bya muzika, byabaye hagati y’umwaka wa 2014-2016, biturutse ku musore Croidja wari uzwiho ubuhanga mu kuririmba wafashe icyemezo cyo gusezera bagenzi be, agahita yigira muri Amerika y’Epfo.

Chris abinyujije kurubuga rwa Facebook, yatangaje ko atakibarizwa mu itsinda rya Just Family kubera ko yabonye adahuje intumbero na bagenzi be bari basanzwe bakorana ndetse akaba yanamaze kubasezeraho ku mugaragaro.

Mu magambo Chris yatangaje yavuze ko yahisemo gusezera bagenzi be, kugira ngo abashe gukurikirana neza gahunda afite gukora, yanaboneyeho umwanya wo gushimira bagenzi be anabifuriza kugira ishya n’ihirwe mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Chris wamaze gusezera mu itsinda rya Just Family, ubu aherereye Uyu musore kuri ubu i Dubai, yari amaze imyaka 2 yonyine muri iri tsinda kuko yaryinjiyemo muri 2016. Bagenzi be ngo yamaze kubasezera na mbere y’uko irushanwa rya Pggss 8 baherukagamo rirangira.

Iritsinda rikomeje guhura n’ibizazane byo gutandukana kwa hato na hato, ubu rikaba rimaze gucikamo ibice inshuro eshatu kuva ryabona izuba.Safari Kim Kizito ni we wabanje kurivamo nyuma na Croidja arivamo bongeramo.

uwo ubyibushye uri hagati niwe Chris wasezeye

Ku nshuro ya Gatatu Just Family, iuyemo umusore Chris ubu rikaba risigayemo abasore babairi bonyine aribo Bahati na Jimmy bagomba kuba aribo bakomeza ibikorwa bya muzika bafite izina rya Just Family.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.