Search

Ubukene bwugarije Cameroun butumye isiganwa rikomeye rya Tour du Cameroun risubikwa

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare muri Cameroun rimaze gutangaza ko risubitse gahunda ryari rifite yo kwakira irushanwa rikomeye mu gusiganwa ku magare, Tour du Cameroun kubwo inzara n’ubukene byugarije iki gihugu.

 

Ikipe y’u Rwanda nayo yari yakereye iri rushanwa risubitswe ku munota wa nyuma

Ibi bibaye mu gihe amwe mu makipe yari kwitabira iri sigaganwa yari yamaze kugera mu gihugu cya Cameroun. Amakuru aturuka mu gihugu cya Camerou avuga ko Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ryahisemo gusubika Tour de Camerou y’uyu mwaka bitewe n’ikibazo cy’amikoro.

Amakipe yari yamaze kugera muri Cameroun harimo n’iy’u Rwanda yabwiwe gupakira ibikapu byayo agasubira imuhira kuko iri rushanwa ritakibaye, mu gihe isiganwa ryaburaga amasaha make ngo ritangire.

Muri iri siganwa ryagombaga gutangira kuri uyu wa wagatu, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abasore 6 barimo Hadi Janvier, J. Bosco Nsengimana, Bonaventure Uwizeyimana, Ruberwa J. Damascene, Ephrem Tuyishimire na Gasore Hategeka.

Team Rwandayari yitabiriye Tour du Cameroun

Iri rushanwa ryagombaga gutangira ku munsi w’ejo aho ryagombaga gusozwa ku wa 18 z’uku kwezi. Ni isiganwa kandi ryagombaga gukinwa mu duce icyenda.

Kuri ubu abasore b’u Rwanda barimo kwitegura kugaruka i Kigali

Iri siganwa kandi ryari ryanitabiriwe na Holler Nikodemus w’umudage, uyu akaba ari na we wari wegukanye Tour du Cameroun y’umwaka ushize. Uyu kimwe n’abandi bose bamaze kuzinga ibyabo basubira imuhira.

 

Ildephonse Dusabimana-ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.