Search

Ubukwe bw’Igikomangoma Henry Harry na Meghan Markle bwari agatangaza, bwahuruje imbaga y’abatuye isi(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Igikomangoma Henry Harry na Meghan Markle bakoze ubukwe bw’agatangaza bwari bukurikiranwe n’abantu batandukanye mubice byose by’isi, ni ubukwe bwabereye i Windsor.

Ubukwe bwa Henry Harry na Meghan Markle ni ubukwe bwatambukaga imbona nkubone kubitangazamakuru bitandukanye byiganjemo ibyo mu bwongereza ndetse no mu Rwanda Tv1 yabutambutsaga buri kuba mugihe aba bageni bari musengero basezerana.

Ubukwe bw’Igikomangoma Henry Harry na Meghan Markle bwahuruje imbaga

Ubukwe bwa Meghan Markle na Harry bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018, basezeraniye muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu St George. Ibirori bya Meghan n’umugabo we Harry byahuruje abarenga ibihumbi ijana birimo ibyamamare n’abakomeye mu ngeri zose, harimo Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II, Dvid Beckham n’umugore we Victoria Beckham, Idris Elba, Elton John , Serena Williams, Oprah Winfrey n’abandi benshi.

Henry Harry w’imyaka 33 y’amavuko ukomoka mu bwami bw’abongereza yari aherekejwe nabo mu muryango we bose ubona ko akanyamuneza ari kose, Henry Harry yambikanye impeta  na Meghan Markle w’imyaka 36 y’amavuko, uyu mugore akaba ari umunyamerikazi usanzwe ari n’umukinnyi wa filime wabigize umwuga aho nawe yari aherekeje nabo mu muryango we ndetse n’inshuti ze ubonako bafite akanyamuneza ku maso.

Ubu bukwe bwatashywe n’abarenga ibihumbi 100,000, ubu ngo nibwo bukwe bwa mbere ibwami buhuruje imbaga ndetse bukavugwaho bidasanzwe mu mateka nyuma y’ubw’igikomangoma William warongoye Kate mu 2011, bwakurikiwe kuri televiziyo n’abarenga miliyoni 21 mu Bwongereza naho muri Amerika bageraga kuri miliyoni 23.

Meghan Markle ushakanye na Henry Harry, ubu ni ubwakabiri ashaka umugabo kuko yatandukanye na Trevor Engelson nyuma y’uko bari bamaranye imyaka igera kuri irindwi kuko barushinganye mu 2004. batandukana byemewe n’amategeko mu 2013.

Prince Harry asuhuza abagize umuryango w’ibwami

Umwamikazi Elizabeth ubwo yageraga ahaberaga imihango y’ubukwe

Abageni baje bagaragiwe

Byari ibyishimo gusa

Prince Harry

Serena Williams hamwe n’umugabo we Alexis Ohanian

Patrick J. Adams n’umugore we Troian Bellisario

David n’umugore we Victoria Beckham

Chelsy Davy uri hagati ubwo yageraga ahaberaga ibirori

Idris Elba na Sabrina Dhowre

Oprah Winfrey

Muri ubu bukwe umutekano wari wakajijwe

abantu batandukanye bari batashye ubu bukwe

byari ibirori bidasanzwe

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *