Search

Ubushyamirane hagati y’umukino w’Amavubi na Sudani bwatumye umukino uhagarikwa igice cyambere kitarangiye(AMAFOTO)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Mutarama, 2018 ni bwo hari hategerejwe umukino wa mbere wa gicuti ikipe y’igihugu Amavubi yagombaga gukina na Sudani mu rwego rwo kwitegura imikino ya nyuma ya Chan 2018 ibura iminsi ibarirwa ku ntoki ikabera muri Maroc.

Biravugwa ko umunyezamu Elhadi ko ari we watangije iyi mi rwano

Nk’uko byari byitezwe koko uyu mukino wabaye aho watangiye ku isaha ya saa cyenda n’igice ku isaha yo mu Rwanda byari saa munani n’igice i Tunis, ariko ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 40 umusifuzi w’umunya-Tuniziya wari uwuyoboye yafashe icyemezo cyo kuwuhagarika nyuma y’ibishyamirane bukomeye bwabaye hagati y’abakinnyi b’impande zombi.

Nk’uko Ferwafa yabitangaje binyuze kuri konti yayo ya Twitter ngo bijya gutangira hari ku munota wa 30 ubwo umukinnyi wa Sudani witwa Nasser Omar yakoreye ikosa Bizimana Djihad ahita anakubita umutwe Yannick Mukunzi.

11 Babanjemo kuruhande rw’Amavubi y’u Rwanda

Umusifuzi ngo yahise asifura ko hagomba guhanwa ikosa( free kick), maze abakinnyi ba Sudani barangajwe imbere n’umuzamu wabo Akram El Madi bahita batangiza imvururu zo kumvana imitsi maze kuva ubwo impande zombi zirashyidika rubura gica kugeza ubwo umusifuzi ku munota wa 40 yafashe icyemezo cyo guhagarika burundu uyu mukino.

Tubibutse ko abakinnyi 11, umudage Antoine Hey yari yahisemo kubanza mu kibuga ari Eric Ndayishimiye, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry, Faustin Usengimana, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Imanishimwe Djabel, Mico Justin na Biramahire Abeddy

Biteganijwe ko nyuma y’uko uyu mukino utabashije kurangira, Amavubi arasubira mu kibuga kuri iki Cyumweru akina umukino wayo wa kabiri wa gishuti ugomba kuyihuza na Namibia.

11 Babanjemo kuruhande rwa Sudan

Abasifuzi bose uko ari batatu

Ishyaka ryari ryose kuruhande rw’Amavubi

Ubwo ubushyamirane bwatangizwaga mu kibuga

Richard [email protected]

 

Comments

comments
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *