Buriya ibibazo ni igice kinini kigize ubuzima bwacu bwa buri munsi kuko ntawe ubaho atagira ibibazo gusa icyo benshi batandukaniraho ni uburyo babyitwaramo igihe bari muri iki gihe cy’ibibazo byinshi,ni muri urwo rwego IBYAMAMARE.com twabashakiye bimwe mubyagufasha kumerwa neza igihe ibibazo bikugarije.

1.Kureba Film:Abantu benshi buriya ntibakunze kureba film,nyamara buriya film irafasha cyane igihe uyireba urangije indi mirimo yose ntacyo uri gukora,ibi bikurinda gutekereza cyane ku bibazo ufite kuko uhita uhugira kuri ya film ukabasha kuyishimira cyane ndetse bigatuma wima umwanya agahinda.

2.Guhamagara Kuri Telefone:Igihe ugeze mu kanya usa naho utangiye kwitekerezaho,utekereza ku bibazo byawe ni byiza ko ushobora gufata telefone yawe ugahamagara zimwe mu nshuti zawe cyane cyane zimwe zikunda kugira urwenya,ibi nabyo bizagufasha kuticwa n’ibibazo kuko utazaba ukubonye akanya ko kwitekerezaho cyane.

3.Kuryama:Nanone ni byiza kuryama ukaruhuka igihe wumva utangiye gutekereza cyane nubwo rimwe na rimwe ugera mu buriri ukaba wanabura ibitotsi ariko ameherezo biragufasha kuko birangira utamenye uko wasinziriye.

4.Gusoma Udukuru Turyoshye:Inkuru ziryoshye ndetse zitera ibyishimo burya zirafasha cyane cyane iyo uzisomye mu kanya nkako uri wenyine udafite ikindi uri gukora kuko bizagufasha kutitekerezaho kuko uzaba uhugiye kuri ako gakuru keza.

5.Gusura Inshuti Magara:Igihe wumva utangiye gutekereza ku bibazo byawe nanone ushobora kunyaruka ugasura zimwe mu nshuti zawe zituye hafi maze mukiganirira,ibi nabyo bihita bikwibagiza bya bibazo byawe bagatuma wongera kumererwa neza.

6.Kugisha Inama Abakuru:Burya abakuruta aho bava bakagera baba banafite byinshi bakurusha ni nayo mpamvu abenshi iyo bageze mu kibazo utapfa no kubimenya kuko baba bafite uburyo bwiza bwo kukitwaramo,ni byiza rero ko witabaza abakuruta baba ababyeyi bawe cyangwa abandi bantu bakuze muturanye igihe wumvise ibibazo byakuremereye cyane.

7:Gusohoka:Ubaye ufite amafaranga ushobora kureba aho abantu benshi bakunze gusohokera hari umuziki mwiza ugasangira ibyishimo nabo gusa hano si ngombwa ngo wisuke inzoga nkuko benshi bakunze kubikora kuko unafashe agafanta kamwe ukakanywa ureba abandi babyina cyangwa umupira nabyo byagufasha.

Ibi byose ni bindi tutakugejejeho ubyifashishije mu buzima bwa buri munsi byagufasha cyane kuko benshi bagiye bakura ingaruka mu gutekereza cyane ku bibazo baba bafite.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)