Ibitaro bya Rwamagana byari bimaze igihe bikeneye cyane izi modoka z’abarwayi Ambulance byasubijwe ubwo byahabwaga izindi modoka zigera kuri ebyiri zizwi nk’imbangukiragutabara kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 ukuboza 2018.

Iki gikorwa cyashimishije cyane abaturage baka karere ka Rwamagana bemeza ko bari bafite iki kibazo cy’Imodoka z’abarwayi kuko ngo ibi bitaro biganwa n’umubare w’abantu benshi bityo ngo byari ikibazo igihe habonetsemo indembe zarwariraga mu ngo bikagorana kugera ku bitaro kubera ko izindi modoka zabaga naz ziri mu kazi,bamwe mu baganga bakorera muri ibi bitaro babo bashimiye cyane Dr.Diane Gashumba minisitiri w’ubuzima ndetse minisiteri ayoboye kuko yabatekerejeho akabafasha mu kubaha izi modoka zizabafasha muri service zabo za buri munsi.

Muri aka karere kandi habereye umuganda rusange,aho Mayor waka karere "Radjab Mbonyumuvunyi" yashishikarije abaturage kwita ku gihingwa cya Kawa kuko uwayihinzi kandi akayikorera neza nta kabuza akirigita ifaranga agatera imbere mu bukungu bityo n’Igihugu kigatera imbere.

Dr.Philbert Muhire uyobora ibi bitaro bya Rwamagana yashimiye cyane Minisiteri y’ubuzima kuba yabatekerejeho kandi yemeza ko izi modoka zigiye kubafasha cyane mu kunoza serivise zaba zo gutabara ubuzima bw’Abaturarwanda.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)