Senateri Bishagara Kagoyire Therese yitabye Imana kuri uyu Mbere, aguye mu bitaro bya John Hopkins biri muri Baltimore mu Mujyi wa Maryland muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yivurizaga.

Rick Warren yagize ati “ Iyo tubuze umubyeyi wacu, imitima yacu irababara. Tugushimiye ubugingo bwa Senateri Thérèse.
Tugushimiye umusanzu we mu kubaka Igihugu. Uyu munsi tumuguhaye mu maboko yawe. Turakwingize ngo uhoze kandi ube hafi umuryango we, umukunda. Ndasaba abasenateri bari hano uyu munsi kwihangana. Ubahe kugwiza urukundo rwawe kandi ubongere imbaraga. Tuzi neza ko tutazabaho ubuziraherezo ariko birababaza iyo tubuze uwo dukunda. Dusengeye inshuti, umuryango n’igihugu ku bwo kubura umuyobozi ukomeye. Mana udukomeze twese. Amina .’’

Bishagara yavutse kuwa 25 Ukuboza 1952, akaba yari umusenateri uhagarariye Intara y’Uburengerazuba. Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ibinyabuzima (Molecular Biology Sciences).

Kuva mu Kwakira kugeza ubwo yitabaga Imana, Senateri Bishagara yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, aho yari umwe mu bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)