Ubusobanuro bw’inzozi 8 ushobora kurota wiruka
Ni kenshi abantu bakunze kugira inzozi ariko zikababera amayobera. Muri uru ruhererekane rw’inkuru tuzajya tubagezaho ibisobanuro bya zimwe mu nzozi zikunze guhurirwaho na benshi.
Uyu munsi twabahitiyemo inzozi zo kwiruka mu buryo 8 butandukanye, zikaba ziri ku mwanya wa 55 mu nzozi zirotwa n’abantu benshi nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Berne mu Busuwisi.
Dore bimwe mu bisobanuro by’inzozi zo ‘Kwiruka’
1.Kwiruka wenyine
Iyo urose wiruka ariko ukabona uri wenyine rukumbi ntawundi muri kumwe biba bisobanuye ko muri wowe wifitiye icyizere nubwo waba ufite ibibazo ukaba wumva ko uko byagenda kose ibyiza biri imbere.
2. Kubona abana biruka
Benshi bibwira ko iyo barose babona abana biruka biba bivuze ko bifuza kuba ababyeyi cyangwa ibisa nabyo ariko siko biri. Ahubwo kuko abana ari isoko y’umunezero kubarota biruka biba bivuze ko uri umuntu unezerewe kandi wishimiye uko ubayeho muri iyo minsi.
3. Kwiruka uzi aho ugana
Kwiruka uzi neza aho ugana n’inzira ihakugeza bisobanura ko ibyifuzo byanyu mugiye kubigeraho. Mbese bivuze ko murimo gukoresha imbaraga zanyu zose ngo mugere kubyo mwifuza kandi mufite icyizere cyo kubigeraho cyane cyane murebeye kubyo mumaze kugeraho.
4.Kwiruka ku mwanzi
Ibi bigaragaza icyizere mwifitiye mu kwihagararaho no kutemera kuvogerwa. Uko kubirukankana bigaragaza ko muri kugenda mugera kubyo mwifuza.
5.Kwiruka utazi iyo ujya
Ibi bisobanuye ko muri mu bihe byanyu bibi ndetse mushobora no gutakaza amafaranga. Mbese niba urose wiruka utazi iyo ujya cyangwa wizengurukaho biba bivuze ko uhangayikiye umutungo wawe cyangwa utizeye umutekano wawo.
6.Kwiruka wambaye ubusa
Ibi bisobanura ko hari ushaka kubagambanira mu nshuti zanyu. Mbese muba mumaze iminsi ntacyizere mufitiye ababazengurutse kandi akenshi ibi bikunze kubaho bityo muba musabwa kwirinda no gushishoza.
7.Kwiruka ariko utava aho uri
Izi nzozi benshi bahuye nazo aho uba ushaka kwiruka ariko ibirenge bikanga kuva aho biri. Izi nzozi rero ziba zisobanuye ko mufite byinshi bibabuza gutera imbere mu buzima bibaturutsemo ubwanyu nk’amarangamutima, ubwoba cyangwa isoni.
8. Kwiruka uhunga
Izi nzozi zisobanuka neza iyo uzi ukwirukaho. Iyo utamuzi cyangwa utamubona biba bivuze ko hari nk’inshingano cyangwa ikibazo urimo guhunga mu buzima. Niba ukwirukankana ari umuntu uzi, biba bivuze ko uwo muntu utinya ko hari ibanga ryawe yamena cyangwa se akagira iryo avumbura ku buzima bwawe bwite bityo ukaba ushakisha uburyo bwo kumuhunga.
Ibitekerezo(6)
-
Muraho neza nanjye ndifuza ko munsobanurira inzozi zanjye. Narose ndigucyina nabalimu banyigisha muri university noneho twacyinaga karere hanyuma umupira uza kurenga icyibuga mukugaruka umupira uba uguye mu cyiziba mpita nkubahereza ndigendera gusa ntibabyishimiye barampagara ndanga niko kunyohereza akana kinzererezi kanyaruka koko kangezeho ndetse kanyuraho kajya kunangira imbere.
-
Ngewe nashakaga kubababaza narose nirukanwa ninka ngerageza kuyihunga ngenda nyikwepa kugeza ubwo nigiriye inama yokurira igiti maze naje kukibona ndasimbuka mfata ishami ryohejuru ntangira kucyurira ubwo nahise nkanguka ariko nabonaga ikirikure kuburyo yarikungeraho nakigezemo
-
Ngewe nashakaga kubababaza narose nirukanwa ninka ngerageza kuyihunga ngenda nyikwepa kugeza ubwo nigiriye inama yokurira igiti maze naje kukibona ndasimbuka mfata ishami ryohejuru ntangira kucyurira ubwo nahise nkanguka ariko nabonaga ikirikure kuburyo yarikungeraho nakigezemo
Tanga igitekerezo