Birasa n’agashya, abasore abiri b’impanga mugihugu cya Afurika y’epfo bakoze ubukwe n’umukobwa umwe biyemeza kumusangira.

Ibi ni ibintu byatangaje abantu benshi cyane cyane abkoresha imbuga nkoranyambaga bibaza uburyo uyu mugore azasangirwa n’abagabo babiri.

Aba basore bavukana biyemeje gusezerana n’uyu mukobwa mu mihango y’ubukwe yakozwe hagendewe ku muco gakondo w’iki gihugu.

Abasore b’impanga biyemeje kurongora umugore umwe

Izi mpanga zavuzeko zishimiye cyane kuba zigiye kubana n’umukobwa zakunze, bavuzeko uyu mukobwa bose yabanyuze bakiyemeza kumugira umugore.

Iyi mihango y’ubu bukwe yari ishyigikiwe n’imiryango y’aba bakoze ubukwe kuko ni ibirori byatashywe n’abantu benshi cyane yaba abo kuruhande rw’abasore nabo kuruhande rw’umugore.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)