Nyuma y’igihe gito Perezida Kagame asabye polisi y’igihugu na Minisiteri y’ubuzima gufatira ingamba byihuse ibyo kwitukuza umubiri (mukorogo). Kuri ubu guverinoma yasabwe gufatira ingamba n’ikibazo cy’abagabo bicuruza bazwi nk’abapfubuzi.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018 ubwo mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko haberaga inama nyunguranabitekerezo, ku bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda no kwihutisha iterambere rishingiye ku muryango utekanye.

Depite Nizeyimana Pie yavuze ko abagabo bicuruza, abapfubuzi, ari ikintu gitangiye gufata indi ntera kidakunda kuvugwa kandi kiri mu byugarije umuryango nyarwanda. Ngo nubwo ari umuco wadutse vuba umaze gufata indi ntera ku buryo bikeneye gufatirwa ingamba mu maguru mashya.

Uyu mudepite kandi yasabye Minisiteri y’ubutabera ko umuntu wajya afatanwa amavuta cyangwa ibindi bikoreshwa mu gutukuza umubiri, yajya ahanwa nk’uwafatanywe ibiyobyabwenge kuko byose bigira ingaruka ku muryango.

Uwizeyimana Evode umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, yavuze ko nubwo bitoroshye gufata umupfubuzi, umwe mu babikora aba ari gukora icyaha cyo gusambana kandi hari itegeko ribihana.

Ingingo ya 136 yerekeye ubusambanyi, uko buhanwa n’uko bukurikiranwa, ivuga ko umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe. Gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)