Topoja.com ije gukemura byinshi mumihahire yawe yaburimunsi. Nkuko bimenyerewe cyane mu rwanda, abantu benshi bagana amasoko bashaka ibyo bahaha ariko ntibaramenyera uburyo bwo guhahira ku mbuga zigezweho kuri interineti (online). Guhahira kuri internet murwanda (online shopping in rwanda) ubu birashoboka kandi birihuta ukoresheje urubuga rwa Topoja.com Abantu benshi bari bategereje urubuga rwabafasha muri ubu buryo bwo guhahira kuri internet topoja.com yaje kubafasha.

Bimwe mu bikorwa n’uru rubuga ni ugufasha abantu kugira ngo bahahe bafite amahitamo menshi, ndetse bibafasha mu guhahira ku masoko yose bari mu nzu zabo, akazi kabo, n’ahantu ahariho hose.

Mu gihe uru rubuga rutagiye gukora mu rwanda rufite bimwe mu bibazo rugiye gukemura. Mu kiganiro twagiranye na Manager w’uru rubuga(Topoja.com) Ndayishimiye Gilbert, yatubwiye ko uburyo bwo gukoresha uru rubuga byoroheye buri wese cyane. Yakomeje kandi aduha ingingo zisobanura akamaro ko gukoresha ubu buryo, bimwe bikaba biri mu bikurikira.

Biroroshye kandi birihuta

Ibaze ahantu wahahira mu masaha ya nijoro, igihe uri mu mashuka yawe ? ibaze ahantu hatari imirongo yo gutegereza ? ibaze iduka rikora amasaha 24 iminsi yose ? Ibi byose ni ikoranabuhanga rigezweho ndetse nawe ubihitamo. Ubu ni uburyo bworoshya ubuzima ndetse bukagabanya amasaha umuntu atakaza mu gihe ari mu isoko.

Ibiciro byiza Mu gihe abandi bantu baguhenda, ugatakaza umwanya wawe uciririkanya ndetse rimwe na rimwe bakaguhenda barebeye uko waje n’uburyo ushaka ikintu. Mu buryo bwo guhahira online, nta guhendwa kurimo kuko ibintu byose biba biri ku giciro cyagenwe kandi gikwiye.

Nta murongo, nta gutegereza

Guhahira kuri topoja.com birihuse cyane. Niba umeze nkanjye utihanganira gutegereza ibyo ugiye guhaha, ubu ni uburyo bwawe ugomba gukoresha. Ubu ni uburyo bwihuta kandi buguha amahitamo menshi.

Kugura ibicuruzwa utikeka

Hari bimwe mu bintu umuntu agura adakeneye ko bimenywa n’abagenzi be cyangwa abaturanyi, ndetse nibindi udafitiye umwanya uhagije wo kubigura. Nkiyo ugiye kugura umwambaro wo mo imbere, ni ibintu ubasha kugura kuri topoja.com ndetse uri mu cyumba cyawe.

muri iri tangira ry’abanyeshuri topoja.com yabazaniye back to school promotion. aho ushobora guhaha ibicuruzwa bikenerwa bakabikugezaho aho wibereye aho ariho hose igihe icyaricyo cyose

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)