Ubu ni ubukwe bwatangaje abantu benshi babonye aba bageni, ni ubukwe bwakwirakwiye kumbugankoranyambaga bitewe n’indesho yuyu mugabo.

Burya ngo urukundo rujya aho rushatse ndetse ruhitamo uwo rushaka, nubwo ubu bukwe bwatangariwe cyane ariko ntibyabujije aba bageni kwibanira maze basezerana kubana akaramata yaba mu bibi no mubyiza.

Aba bageni bombi babaye igisobanuro cy’urukundo nyarwo ndetse banasigira isomo rikomeye benshi mu babonye amafoto y’ubukwe bwabo

Uyu mukobwa washyingiranwe n’umusore mugufi bishoboka ndetse binagaragara ko afite ubumuga kubera indeshyo ye, byagaragaraga ko yishimiye umukunzi we aho bagaragaraga bari mu bihe byiza cyane ko yateruraga umukunzi we nk’uterura uruhinja kugira ngo bishimane uko bikwiye ndetse banafate amafoto ameze neza.

Ubukwe bw’aba bombi bwanditse amateka ndetse buvugwaho byinshi bitandukanye, aho amafoto y’ubukwe bwabo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bigasigira abantu isomo rikomeye.

Mu mafoto yagaragaye y’aba bageni, byagaragaraga ko bwatashywe n’imbaga y’abantu bari baje gushyigikira aba bageni dore ko babifataga nk’igitangaza kubona uwo mukobwa yemerera kubana akaramata n’uwo musore yihebeye.

Gusa amafoto y’aba bageni yashimishije abatari bake kubera uburyo umukobwa yakoraga uko ashoboye agashaka uburyo bworohereza umukunzi we bwo kwifotozanya, nk’aho yamuteruraga cyangwa akicara hasi akamwicaza ku bibero.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)