Search

UEFA Champions League:Ikipe ya Juventus yihanangirije Tottenham, Manchester City itsindirwa iwayo ibitego 2-1

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018, imikinp ya UEFA Chamions Legue yari yakomeje aho amakipe atandukanye yacakiranye amwe akabona amahirwe yo gukomeza irushanwa muri ¼ cy’irangiza.

Habaye umukino wahuzaga ikipe ya Juventus na Tottenham, umukino wari utegerejwe cyane kubera igitutu ayamakipe yotsanyije mu mukino wayahuje ubanza warangiye ari ibitego 2-2, ariko uyu munsi byarangiye bisobanutse ikipe ya Juventus nk’ikipe nkuru itsinda Tottenham 2-1.

Kuruhande rw’ikipe ya Manchester City n’ubwo yari isanzwe isa niyamaze kubona itike yo gukomeza kubera yari yizigamiye ibitego 5, ntibyayigendekeye neza cyane kuko umukino wayihuje na FC Basel warangiye ikozwe mu jisho kubitego 2-1.

 Aya makipe yombi yaraye yegukanye insinzi, Juventus de Turin na Manchester City zigeze muri ¼ cya EUFA Champions league, ni nyuma y’imikino yo kwishyura isize Juventus isezereye Tottenham ku bitego 4-3, mu gihe Manchester City itambutse ku giteranyo cy’ ibitego 5-2.

Ibitego bya Gonzalo Higuain na Paulo Dybala ni byo bifashije iyi kipe y’I Turin gusezerera Tottenham yari yayakiriye I Wembley

Ibitero Tottenham yagabaga kuri Juventus byaje kuyibyarira umusaruro ku munota wa 39 ubwo Son Heung Min wari wazonze iyi kipe yafunguraga amazamu. Iki gitego cy’uyu munya Koreya ni nacyo cyafashije Tottenham kurangiza iri imbere n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino byabaye ngombwa ko umutoza Massimiliano Allegri akora impinduka ebyiri, aho Blaise Matuidi yaje guha umwanya Kwadwo Asamoah, mu gihe Medhi Benatia wari utangiye gukora amakosa menshi yasimbuwe na Stephan Leinchesteiner ku munota wa 61 w’umukino.

Izi mpinduka zaje gutanga umusaruro kuko Juventus yahise yishyura igitego yari yatsinzwe ku munota wa 64 biciye kuri Gonzalo Higuain mbere gato y’uko Paulo Dybala arangiza inzozi za Tottenham abantu bose bahaga amahirwe ku munota wa 67 w’umukino.

Tottenham ntiyabashije kongera ubona aho yanyuza umutwe ngo yishure uko abasore b’Ikipe ya Juventus bahise bazitira izamu ryabo nyuma oyo kubona igitego cya kabiri kibahesha insinzi.

Mancester City yatsinzwe na FC Basel ibitego 2-1

Ku ruhande rwa Manchester City  niyo yari yakiriye ikipe ya Fc Basel kuri El Etihad Stadium I Manchester. Ku munota 8  Man City yabonye igitego gitsinzwe na Gabriel Jesus, FC Basel yaje kucyishyura ku munota wa 17 gitsinzwe na Mohamed Elyounoussi mbere y’uko Michael Lang arangiza akazi ku munota wa 71 w’umukino.

Ibi bitego 2-1 ntacyo byigeze bifasha iyi kipe kuko Manchester City yari yayinyagiye mu mukino ubanza ibitego 4-0 bituma City irara ibonye itke yo gukomeza.

Juventus na Manchester City, yiyongereye kuri Real Madrid yasezereye PSG ku bitego 5-2, na Liverpool yageze muri ¼ nyuma yo gusezerera Fc Porto ku bitego 5-0.

Indi mikino itegerejwe kugira hamenyekane ugomba gukomeza ni imikino izahuza:  FC Barcelona izisobanura na Chelsea, Manchester United na Seville, Roma na Beskitas mu gihe Bayern Munichern igomba kwisobanura na Shaktar Doneski.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *