Nk’ibisanzwe buri mwaka ku wa 14 Gashyantare, hirya no hino ku Isi hizihizwa Umunsi w’Abakundana uzwi nka Saint Valentin. Aba ari igihe cyiza cyo kubwirana amagambo meza ku bakundana, guhana impano no guha icyerecyezo urukundo rwabo.
Ibyamamare bitandukanye mu Rwanda byagiye bigaragaza uko byizihije uyu munsi uba utegerejwe bikomeye n’abafite abakunzi.

Nka Tom Close yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, ati “Umunsi mwiza wa Saint Valentin kuri wowe rukundo rwanjye Tricia. Ni wowe untembamo nk’uko amaraso atemba mu mubiri.”
Alpha Rwirangira we yifashishije ifoto y’umugore we, arangije ati “Urumuri hagati mu mwijima.” Uyu muhanzi akomeza avuga ko azahora ku ruhande rw’umugore we iteka ryose.

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Filime y’uruhererekane ya City Maid, akaba agezweho mu yo yise “Impanga”, na Ndayirukiye Fleury uzwi nka ‘Legend’ nabo bagaragaje ko baryohewe n’uyu munsi w’abakundanye.

Yashyize amagambo meza kuri Instagram ayaherekesha amashusho umukunzi we amuha impano.
Miss Mutesi Jolly mu gihe abandi batungurwaga n’abakunzi babo, yatunguwe n’umwe mu bakora iwabo wamuzaniye ururabo.

Uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yanditse kuri Instagram, ati “N’uko umwe mu bantu tubana mu rugo ati Mabuja, uyu ni umunsi w’abakundana kandi nkunda uko tubana nk’abavandimwe, mwakire aka karabo keza nabateguriye mu rwego rwo kubashimira uko tubana. Binkoze ku mutima kandi biranejeje cyane. Umunsi mwiza w’abakundana kuri mwese.”
The Ben umaze iminsi atangiye kugaragaza iby’urukundo rwe na Uwicyeza Pamella, na we yashyize kuri Instagram amashusho bari kumwe ari kumusoma ku itama, iherekejwe n’indirimbo irimo amagambo yumvikanisha ko ‘azamukunda akaramata.’

Pamella na we yashyize kuri Instagram ifoto ya The Ben ndetse anamutura indirimbo y’urukundo yitwa “Get You the Moon”.
Umugore wa Mukunzi Yannick witwa Iribagiza Joy na we yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko yishimiye umunsi w’abakundana. Ati “Uri igisubizo kuri buri sengesho natanze. Uri byose, nibyo nzahora nifuza. Umunsi mwiza w’abakundanye rukundo wanjye.”

Ubusanzwe Umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku Isi hose ufatwa nk’uw’abakundana, ukaba uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini.
Valentin wa Roma yari Padiri. Bivugwa ko ku ngoma y’Umwami w’Abami Claude w’umugome (Claude Le Cruel), Roma yari mu ntambara abaturage batakundaga, maze afata icyemezo ko nta musirikare uzongera gushaka. Hagati aho, Valentin we yakomeje gusezeranya rwihishwa abakundanaga, harimo n’abasore b’abasirikare.

Byaje kumenyekana ibukuru n’uko arafungwa, ku munsi wo kunyongwa we rero (hari tariki 14 Gashyantare) yoherereza umukobwa wari ufite se wacungaga iyo gereza agapapuro kanditseho ngo “biturutse kuri Valentin wawe” Uwo mukobwa ngo Valentin yamwibonagamo… kuva ubwo Valentin agirwa umurinzi w’abakundana .
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook