Search

ukowabigenza ugahorana umuhate wo kugera kucyo wifuza

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Hari igihe haba hari inzitizi zikuzengurutse zikubuza kugera kubyo wifuza ndetse zinakugabanyiriza ikizere. Igihe ibyo bibaye benshi babicamo nabi rimwe na rimwe ugasanga baranabyakiriye. Mugihe utabasha kugena ibikubaho ariko byibuze wagena uko ubyitwaramo. Dore uburyo twagushakiye bwatuma udatezuka kubyo wiyemeje kugeraho.

1.gushyiraho intego

Nta ntego, ubuzima ntacyo bwaba buvuze. Nta ndoto cyangwa imigambi ntagitangaje ubufite gukora nta kazi cyangwa icyaricyo cyose kigutera imbaraga zo gukora. Kugena intego zawe bizatuma burimunsi ubyuka ufite icyigutera gukora.

2.gukora urutonde rw’ibikenewe kugirango ugere ku ntego zawe

Muri yisi turimo biba byoroshye gutezuka ku ntego zacu kuko haba hari byinshi byabitubuza, niyo mpamvu tuba tugomba kwandika ibyo dukeneye kugirango tujye duhozaho akajisho, ubushakashatsi bwerekanye ko iyo wanditse ibyukeneye gukora kugapapuro byongera imbaraga mugukora cyane bikarangira vuba.

3.kwiha intego zibyo ugomba gukora ukabirangiza ndetse ukamenya naho ujyejeje buri cyumweru

Buri muntu abakeneye kureba aho ageze akora ibyo yiyemeje gukora kugira ngo agere kuntego ye. Iyo wagennye ibintu ugomba kuba ugeze ho mucyumweru, maze buruko kirangiye koko ukareba niba warabirangije, iyo wabirangije biba aribyiza, ariko igihe utabirangije ukagira icyo ukora kugirango igikurikiyeho bitazongera kuba. Ibi kandi binagufasha kumenya aho ugejeje kuntego yawe.

4.kumva no kureba amagambo agusubizamo imbaraga(motivaton speeches)

Iyo ujyenda wumva cyangwa ukareba ariyamagambo bigutera imbaraga n’umuhate wo gukora cyane ukagera kubyo wifuza vuba. Kuko iyo umaze kuzumva cyangwa kuzi reba uba wumva ujyiye gukora cyane ntacyaguhagarika cyangwa ngo kikwitambike munzira yawe.

5.Kwirinda ibikurangaza

Ibikorwa nko kureba filime cyane, kwirirwa kumbuga nkoranya mbaga…, Reba burikimwe icyaricyo cyose gishobora gutuma wigiza imbere ibyo wagombaga gukora ubu maze ubyirinde cyangwa ubigenere igihe cyabyo gikwiye ariko bitagutesheje umurongo.

6.kwiyegereza abantu bashobora kugufasha kugera kucyo wifuza

N’abahe bantu bakwiye ubundi wakiyegereje? Abantu bazima muri mumurongo umwe cyangwa nabo bafite ibyo bashaka kugerago bafite aho bajya mubuzima bwabo, hari amoko y’abantu ukwiye kwirinda n’abo kwiyegereza kugirango ujyere kubyo ushaka nta nzitizi.

7.kwihemba

Kwihemba nicyo cyintu cyoroshye kuko burigihe biba ari byiza ndetse ninabyo ubawarumaze igihe uri gukora cyane utegereje. Biba byiza cyane rero iyo wariwaragennye uko ugomba kwihemba urangije ibyo wifuzaga kugeraho. Kwihemba biba ari byiza cyane kuko bigutera imbaraga zo kuba wagira iyindi ntego nshya ushaka kugeraho, ugakora cyane kandi vuba kugirango wongere wihembe, kandi nujya ujya kwihemba ujye wihemba neza cyane.

Ujye ukunda kwihemba cyane rero kuko uko wihemba kenshi burya uba unajyera kuri byinshi.

 

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.