Umubyeyi uherutse gutangazako atwite abana 10 yajyanywe mubitaro by’abarwayi bo mu mutwe, avuyeyo polisi imuta muri yombi

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umubyeyi wo muri afurika y’epfo uherutse gutangazako atwite inda y’abana 10, inkuru igakwirakwira mu bitangazamakuru hafi ya byose byo ku isi bavugako yaciye agahigo k’umuntu ugiye kubyara abana benshi icyarimwe, yajyanywe mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe avuyeyo Polisi nayo ihita imuta muri yombi.

Gosiame Sithole yajyanywe mu bitaro bya Tembisa i Johannesburg kugira ngo asuzumwe indwara zo mu mutwe nyuma y’iminsi mike atangajeko atwite impanga z’abana 10.

Gosiame Sithole yajyanywe mu bitaro bya Tembisa i Johannesburg kugira ngo asuzumwe indwara zo mu mutwe, iyi ni foto yafashwe ari kuri polisi

Madamu Sithole w’imyaka 37 yafashwe bwa mbere n’abapolisi mu rugo rwa mwene wabo mu mujyi wa Rabie Ridge ruherereye mu majyaruguru hafi y’umujyi wa Johannesburg mu gitondo cyo ku wa kane tariki ya 17 Kamena.

Yajyanywe ku biro by’abapolisi biri mu nkengero z’umujyi wa Chloorkop mbere yo gushyikirizwa abashinzwe imibereho myiza y’abaturage nyuma bamujyana mu bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Tembisa kugira ngo bamusuzume niba ntakibazo afite mu mutwe.

Polisi yahakanye ko Madamu Sithole yatawe muri yombi azira icyaha cyo kubeshya ko atwite, gusa batangajeko nyuma yo kumenya amakuru yuko atwite abana 10, bifuje kumenya niba ibyo avuga aribyo koko maze basanga ntanda yigeze niko guhita bamujyana mu bitaro bisuzuma indwara zo mu mutwe ngo barebe niba ntakibazo afite.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugore yatangiye kuvugwa ubwo byavugwaga ko habuze ibitaro muri iki gihugu bishobora kumubyaza, nibwo Polisi yatangiye gukurikiranira hafi uyu mugore maze basanga ibyo yatangaje yarabeshyaga.

Icyateye amakenga nanone, kigatuma abayobozi bakurikirana uyu muryango,Umugabo w’uyu mugore ku ya 8 Kamena, yari yatangajeko umugore we yibarutse, ariko leta ishakisha ibitaro yabyariyemo barabibura kuburyo ngo na Perezida yari yatangiye kubashakira ubufasha.

Basanze uyu mugore abeshya ngo ntiyigeze atwita

Kuva Madamu Sithole yafungwa, umwunganizi we Refiloe Mokoena yatangaje ko afunzwe atabishaka kandi ko azasaba icyemezo cy’urukiko kugira ngo arekurwe, bavugako ntacyaha bamaukurikiranaho, uretse kubeshya kandi ngo iki ntabwo ari icyaha ashobora guhanirwa mu mategeko ya Afurika y’epfo.

Umugabo w’uyu mugore nawe ari mubemejeko umugore we atwite abana 10

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

1 IGITEKEREZO

IGITEKEREZO