Umubyinnyi w’umunyarwandakazi umaze kwamamara cyane ku isi, Sherrie Silver yizihije isabukuru y’amavuko mu birori bidasanzwe(Amafoto

Sherrie Silver umukobwa w’umunyarwandakazi, umaze kwamamara cyane kubera kubyina, yizihije isabukuru y’imyaka 26 avutse.

Sherrie uvuka i Huye mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda,yizihirije isabukuru ye y’amavuko mugihugu cy’Ubwongereza ari naho atuye ubu.

Sherrie Silver umukobwa w’umunyarwandakazi, umaze kwamamara cyane kubera kubyina

Byari ibyishimo bidasanzwe kuri uyu mukobwa w’i Huye.

Silver yahamijeko uyu munsi wari umunsi udasanzwe kuri we ndetse n’umuryango we kuko yabatunguye akabagaragariza ibyo yagezeho mu myaka 26 amaze avutse, yaberetse inzu y’agatangaza yahashye mugihugu cy’Ubwongereza.

Sherrie Silver ni umubyinnyi w’indirimbo wabigize umwuga. Mu bihe bitandukanye yakoranye n’abahanzi bazwi ku Isi barimo umuhanzikazi Rihanna, Beyonce ndetse na Gambino bakoranye mu mwaka wa 2018 mu ndirimbo yanatumye yamamarara cyane yitwa “This is America”

 

Sherrie Silver yashinze itsinda ry’ababyinnyi b’indirimbo “The Unique Silver Dancers” ryatwaye igihembo cya ‘BEFFTA’ mu 2013 ndetse n’igihembo cya MTV mu 2018.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE