1. Nuhura n’ikibazo jyugerageza kwihangana wumve ko ibibi ni byiza bigomba gusimburana.

2. Jya ugerageza kubaho ufite intego mu buzima bwawe.

3. Jya wihutira kwemera ikosa igihe warikoze kandi uhite urisabira imbabazi bizagufasha mu mibanire yawe n’abandi ariko natakubabarira uwo warikoreye ujye wiyumva nk’umwere imbere y’Imana.

4. Umuntu nakugirira neza ntukabyibagirwe kandi ku mushimisha nabyo bizabe iby’ingenzi jya umuzirikana kandi nubishobora umwiture inshuro nyinshi ibyo yagukoreye.

5. Icyo udafite ntukakibare mu byawe mu gihe utarakibona

6. Umuntu naguhemukira ntukigorere umutima umupangira kwihorera ahubwo ujye umwereka ko uri imfura ahubwo we bimutere kubona ububwa bwe no kwicuza.

7. Ikikubaho ukabona ntacyo wagihinduraho ujye utuza ukireke cye kugutesha umwanya wumve ko ubuzima buzakomeza kandi nta mvura ingwa ntihite.

8. Jya ugerageza buri munsi ushire hari icyo ugusigiye ryaba isomo ry’ubuzima cyangwa mu mutungo usanzwe.

9. Niwunguka inshuti ujye uyubaha kandi uyifate neza kuko hari igihe yakugirira akamaro mu buzima buri imbere.

10. Jya ushaka ubutunzi ariko ntubuhe agaciro kurusha inshuti n’abavandimwe kuko aricyo kiruta byose.

11. Jya umenya ko umuryango wawe ari umugisha uwufate neza hari benshi bawubuze kandi ntacyo wawunganya.

12. Umuntu naguhemukira ntukazuyaze ku mubabarira kuko aribyo byazaguha amahoro n’umutuzo ku mutima kandi nuwo ubabariye ukamubohora.

13. Ntukiruke kubyagusize ahubwo ujye ugerageza gukora neza ibisigaye.

14. Nujya usaba Imana ikintu ukakibona ujye wibuka kuyishimira ariko nunakibura wibuke ko hari ibyo yagukoreye wumve ko hari impamvu yabyo.

15. Jya ugerageza kugira gahunda kandi wite iteka kubigufitiye akamaro kurushaho.

16. Jya ugirira neza utagamije kuziturwa ahubwo ubikorere ko ari byiza gusa.

17. Jya wiyitaho umenye ibyo ukeneye nibyagirira ubuzima bwawe akamaro umenye ko ntawundi wundi wabikumenyera nkawe ubwawe kandi inshuti yawe ya mbere ari wowe ubwawe.

18. Jya ugerageza kubera abo mu bana urugero abo mwigana cyangwa abo mukorana usange bose bakwita umwana mwiza kandi bagusabire umugisha ku mana.

19. Jya uvuga ukuri kukurimo igihe cyose ubona ko hari icyo kwakiza utitaye kuri bake bakureba nabi kuko nubwo kuryana kurakiza.

20. Jya ufata umwanya uri wenyine witekerezeho aho uvuye nibyo wanyuzemo wibuke nabo mwabinyuranyemo urebe aho ugeze maze bigufashe gutekereza kuhazaza hawe maze bizagufasha no kubitegura.

21. Jya wihutira kumva ariko witondere kuvuga kuko akarimi burya kabamo uburozi buhumanya nyirabwo.

22. Nujya utera intambwe ntukirengagize abo mwabanye abo mwiganye abo mwakoranye kuko burya ibihe birahinduka kandi koko birahinduka ntibijya inama.

23. Burya abatumva ibintu kimwe si abanzi bawe nujya ubona umuntu mudahuje imyumvire cyangwa se afite imyumvire idafututse ntukamwiceho ahubwo jya wihangana umube hafi akubonereho umugisha wo guhinduka.

24. Jya ugerageza gusoma no gushakisha ahantu amakuru atandukanye umenye aho isi igeze ndetse unamenye ibyo abandi bakurusha ugerageza kubashyikira.

25. Ujye uhora uharanira ko buri wese yakubera inshuti ugerageze guha ikaze buri muntu kuri wowe akwisangeho mufatanye kandi mwungurane ibitekerezo.

26. Jya ugerageza kwiyakira uko uri ariko uharanire kugera kure hashoboka.

27. Jya ugerageza unyurwe nibyo ufite kuko nibwo buryo bwo kwiha umutuzo.

28. Jya uharanira kubana n’abantu bose amahoro.

29. Ntukagirire inzika uwaguhemukiye jyugerageza ku mubabarira kuko burya inzika ni nka virusi ya cancer imunga umubiri.

30. Jya uzirikana ko ubu muri ubu buzima tubamo bufite iherezo uharanire kuzasiga inkuru nziza ku musozi.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(3)