Umudepite yagaragaye kuri Televiziyo arikonka amabere y’umugore, ubwo bari mu mumirimo y’inteko ishinga amategeko

Juan Emilio Ameria umudepite wo muri Arijantinen nyuma y’iminsi mike ahagaritswe kongera kwitabira inama z’abadepite, yahagaritswe burundu.

Juan Emilio yahagaritswe kuberako yagaragaye arimo yonka amabere y’umugore ubwo bari mu nama y’abadepite yabaga imbonankubone binyuze kuri internet inama yanyuraga LIVE kuri televiziyo y’igihugu.

Juan Emilio Ameria umudepite wo muri Arijantinen nyuma y’iminsi mike ahagaritswe kongera kwitabira inama z’abadepite, yahagaritswe burundu.

Uyu mudepite ufite umugore n’abana batatu, mugihe inteko ishingamategeko yaganiraga kubibazo byugarije iki gihugu, inama ikorwa hifashishijwe ikoranabunga buriwese ari murugo murwego rwo kwirinda koronavirus, uyu mugabo yaje gutungurana ubwo hazaga umugore akamwicara ku bibero nuko uyu mugabo nawe atangira kumwonka amabere ndetse bakanasomana.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Juan ati: “Numvise meze nabi cyane, numvaga nasohotse, numvaga ntakiri mu nama, ntabwo nigeze menyako ibyo nkora birikugaragara, amashusho yarafashwe arakwirakwizwa, ndasaba imbabazi umuryango wanjye”

Amashusho yafashwe uyu mugabo arikumwe n’umugore

Uyu mudepite yaranenzwe cyane ndetse ahita ahagarikwa kongera kwitabira inama y’abadepite muri iki gihugu, ubu bamaze gutangazako yahise yirukanwa burundu.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE