Umugabo bamufatiye murugo rw’abandi yagiye gusambanya umugore, yirukanka yambaye ubusa, abaturanyi barahurura(Amafoto)

Umugabo uri mukigero cy’imyaka 40 yahuye n’uruva gusenya, ubwo yajyaga gusambana murugo rw’undi mugabo agafatirwayo.

Uyu mugabo witwa Miguel Adoe ngo yari asanzwe agenda muri uru rugo ariko akenshi akahagenda, umugabo nyiri urugo adahari.

Umugore wasambanaga n’uyu mugabo niwe wamufashaga gutoroka amuhereza imyambaro

Umugabo wo muri uru rugo ngo yaje gukeka ko umugore we yaba amuca inyuma agasambana n’uyu mugabo doreko bari barigeze no kubipfa, ndetse amwihanangiriza amubuzako uyu mugabo atazongera gukandagira murugo rwe.

Miguel yaje guhura nuruva gusenya, ubwo umugore wo muri uru rugo yamubwiragako umugabo yagiye atari murugo, maze asaba uyu mugabo ko yaza bakaba bidagadura nkuko bari basanzwe babikora.

Kubw’amahirwe make, uyu mugabo yaje gufatwa, na nyiri urugo wagarutse murugo, agasanga inzu ye yahinduwe icyumba cy’ubusambanyi.

Umugabo nyiri urugo, yashakaga kugarura uyu mugabo wari wavogeye urugo rwe ariko biba iby’ubusa aramucika

Nkuko bigaragara mu mashusho yafashwe n’abaturanyi b’uyu muryango, Umugabo wari waje gusambana, yagaragaye amanuka hejuru muri Etaje akoresheje ishuka yari amaze kuzirika kucyuma yambaye ubusa, umugore wari kumwe nawe yahise afata imyenda atangira kuyimujugunyira kugirango nagera hasi aze kubona ibyo yambara, nyi urugo nawe yakomeje no kurwana n’iyi shuka bari manitse ariko biba iby’ubusa kuyihambura birananirana kugeza umugabo ageze hasi, nuko acika atyo.

Uyu mugabo yirwanyeho kugeza ageze hasi, hano umuturanyi nawe yashatse kumumanura ariko biranga

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE