Umugabo wari umaze imyaka myinshi ku isi yavuye mu mubiri

IBM Radio Listen Live

KANDA HANO UREBE VIDEO

Yisrael Kristal wari ufite imyaka 113 wafatwaga nk’umugabo mukuru ku Isi muri iki gihe, yitabye Imana mu gihugu cya Israël. Uyu mukambwe witahiye, yarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, ni we wanditswe muri ‘Guinness des records’ ko ari we mugabo wari ukuze kurusha abandi bose batuye Isi.

Yisrael Kristal wavutse ku itariki ya 15 Nzeri 1903 akaba yapfiriye muri Israël aho yanabaye igihe kinini nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocauste). Nyakwigendera asize abana babiri yibyariye, abuzukuru icyenda n’abuzukuruza 32.

Mugenzi we w’umugore ukuze kurusha abandi ku Isi ni umunya-Jamaica, Violet Brown wavutse ku itariki ya 10 Werurwe 1900 akaba afite imyaka 117.

679 total views, 85 views today

Comments

comments




One thought on “Umugabo wari umaze imyaka myinshi ku isi yavuye mu mubiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *