Umugabo wari waburiwe irengero yinjiye mu itsinda ryari mugikorwa cyo kumushakisha afatanya nabo batabizi.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umugabo wari waburiwe irengero muri Turkiya yinjiye by’impanuka mu gikorwa cyo kumushakisha, nyuma y’amasaha nibwo yamenye ko ari we nyine bari gushakisha.

Ku wa kabiri, Beyhan Mutlu yariho anywa agacupa n’inshuti ze nyuma atashye kamwerekeza mu ishyamba mu ntara ya Bursa.

Umugabo wari waburiwe irengero yinjiye mu itsinda ryari mugikorwa cyo kumushakisha afatanya nabo batabizi.

Mu kumubura mu rugo, umugore we n’inshuti bahise babwira abategetsi b’aho atuye maze bohereza itsinda ryo kumushakisha.

Bwana Mutlu w’imyaka 50, yahuye n’abo bantu bari gushakisha umuntu yiyemeza kubafasha, nk’uko NTV ibivuga.

Ariko nyuma y’amasaha bari gushaka batangiye guhamagara izina rye, maze ati: “Ndi hano.”

Umwe mu bariho bamushakisha yamushyize ku ruhande kugira ngo abimubwire neza.

Bivugwa ko yababwiye ati: “Nyabuneka ntimumpane bikomeye. Data wenyine aranyica.”

Polisi yashyize mu modoka Bwana Mutlu imujyana iwe. Ntibizwi neza niba hari amande yaciwe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO