Search

Umugabo w’imyaka 34 wavukanye ubumuga bwo kutagira amatako yakunzwe n’umukobwa w’ikizungerezi w’imyaka 19 bitangaza benshi(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nathan Herdlicka umugabo w’imyaka 34 y’amavuko wavukanye ubumuga bw’amatako, kuri ubu ari mubyishimo bidasanzwe kuko ari mu buryohe bw’urukundo n’umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko wiyemeje kumutetesha bagasangira ibyiza by’urukundo mugihe basigaje kuri iyi isi.

Nathan Herdlicka n’umukunzi we muburyohe bw’urukundo

Nathan wavukanye ubumuga bwo kutagira amatako, mu myaka 34 amaze ngo yari yarabuze uwo bakundana kuko ngo umukobwa wese yageragezaga kubwira iby’urukundo yamuteraga utwatsi, abenshi ngo bamuzizaga uko ateye nawe bikamubabaza cyane ndetse bigatuma yiheba, akibaza uko azabona uwo bakundana.

Uyu mugabo ukomoka mugihugu cya Mexico, kuri ubu ari murukundo na Stuert w’imyaka 19 ndetse bombi bakaba bahamya ko baryohewe n’urukundo.

Nathan Herdlicka avuga ko kuri ubu ashimira Imana ko yamufashije akabona umukunzi amuvanye kuri Facebook kuko mu myaka yose yari amaze yateshwaga umutwe n’abakobwa bamwanga kubera ubwo bumuga afite, akavuga ko nyamara n’ubwo afite ubumuga bw’ingingo adafite ubumuga bwo ku mutima ngo nawe abe yakundana nuwo ashaka.

Iyi nkuru yashimishije abantu benshi ndetse igenda igarukwaho cyane n’ibinyamakuru bitandukanye byo mubice bitandukanye by’isi.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.