Umugabo w’imyaka 61 y’amavuko amaze imyaka ine yambara imyambaro y’abagore, ntakozwa ipantaro yikundira amajipo n’inkweto ndende(Amafoto)

Umugabo w’imyaka 61 y’amavuko amaze imyaka ine yambara imyambaro y’umugore we, akaba ariyo aserukana ahantu hose agiye, aho akorera ho bamaze kubimenyera abatungurwa ni abamubona munzira ndetse ngo n’umugore we aramushyigikiye.

Mark Bryan ni umugabo wubatse w’abana batatu yatangiye kwambara imyenda y’abagore hashize imyaka ine, avugako atazongera kwambara imyambaro y’abagabo kugirango ahangane n’abantu bafite imyumvire ipfuye kubijyanye n’imyambarire.

Yiyambarira imyambaro y’abagore gusa

Mark Bryan ni umugabo w’umunyamerika,uba mu Budage, avugako yishimira kwambara amajipo, inkweto ndende ndetse yaba ari murugo cyangwa se mu kazi

Uyu mugabo utajya ashismishwa no kwambara imyambaro y’abagabo avugako yatangiye kwambara imyambaro y’abagore ubwo yari muri kaminuza.

Ubwo yatangiraga kwambara iyi myambaro y’abagore ngo abantu benshi ntibari bamushigikiye harimo n’umukobwa bakundanaga icyogihe.

Avugako atazongera kwambara imyambaro y’abagabo

Mark, ubu abantu benshi bamaze kumumenyera ndetse amafoto menshi asigaye ayasangiza abakunzi be kumbugankoranyambaga akoresha.

Mu irangamimerere rye, Mark yisobanura nk ‘umusore ugororotse, wishimye  ukunda Porsches, abagore beza no kwambara  inkweto ndende hamwe n’amajipo mu myenda  ye buri munsi’.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE