Umugabo w’imyaka 76 warufite umuryango w’abantu benshi ku isi, abagore 38, abana 89,abuzukuru 36 yapfuye, abagore bose bararaga mucyumba kimwe akajya kuwo ashaka(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umugabo w’imyaka 76 bikekwa ko ari we muntu wari ukuriye umuryango w’abantu benshi kuruta indi ku isi yapfiriye muri leta ya Mizoram mu Buhinde.

Ziona Chana, wari akuriye idini ryemera gushaka abagore benshi, yapfuye ku cyumweru, asize abagore 38, abana 89 n’abuzkuru 36.

Umugabo w’imyaka 76 bikekwa ko ari we muntu wari ukuriye umuryango w’abantu benshi kuruta indi ku isi yapfuye

Amakuru yemejwe na Zoramthanga ukuriye abaminisitiri muri leta ya Mizoram, watangaje ubutumwa bw’akababaro kuri Twitter.

Bivugwa ko Chana yari arwaye indwara y’igisukari (diabetes) hamwe n’umuvuduko w’amaraso.

Abaganga babwiye ibiro ntaramakuru PTI ko Chana yarembeye iwe mu rugo mu gace ka Baktawng Tlangnuam. Akazanwa kwa muganga ku cyumweru nijoro, agapfa akihagezwa.

Biragoye kwemeza ko Chana ari we wari ukuriye umuryango w’abantu benshi ku isi kuko hari n’abandi bahamya ko ari bo bafite umuryango munini ku isi.

Biragoye kandi kumenya neza ingano y’abagize umuryango wa Chana. Hari inkuru yemeza ko afite abagore 39, abana 94, abuzukuru 33 n’umwuzukuruza umwe, bose hamwe bakaba abantu 181.

Ibinyamakuru byinshi iwabo byemeza ko ari we ufite “umuhingo w’isi” ku muryango ungana gutyo. Bivugwa ko umuryango we wagiye kabiri kuri televiziyo izwi cyane mu kiganiro kitwa ‘Believe it or Not’.

Umuhigo we nubwo utazwi neza, Chana n’umuryango we ni urukererezabagenzi kuko bakurura abakerarugendo aho batuye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Ubuhinde.

Uyu muryango munini cyane ubana hamwe mu nzu y’amagorofa ane izwi nka “Chuuar Than Run” cyangwa ‘Inzu y’ikiragano gishya’, ifite ibyumba 100.

Abagore be basangiye icyumba kimwe kinini bararamo kiri iruhande rw’icyumba bwite cya Chana, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Ziona Chana, wari akuriye idini ryemera gushaka abagore benshi, yapfuye ku cyumweru, asize abagore 38, abana 89 n’abuzkuru 36.

Iyi nzu yabo nini ikurura abakerarugendo muri iyo leta, abantu bavuye ahanyuranye ku isi bakajya kureba imibereho itangaje y’uyu mugabo n’umuryango we.

Ibiro ntaramakuru Rueters bivuga ko Chana yavutse mu 1945. Akaba yarashatse umugore we wa mbere – umurusha imyaka itatu, we afite imyaka 17.

Uyu muryango ubarizwa mu idini rishamikiye ku kwemera kwa gikristu – Chana Pawl – rifite abayoboke bagera ku 2,000. Bose baba hafi y’inzu ya Chana muri Baktawng Tlangnuam, kuri 55Km uvuye mu murwa mukuru Aizawl w’iyo leta.

Iryo dini, ryemerera abagabo gushaka abagore benshi, ryashinzwe na sekuru wa Chana mu 1942.

Abagize umuryango bose bafatira amafunguro hamwe
Bose baba mu nzu imwe
babana mu nzu ya etaje

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO