Search

Umugabo wirukanse umugi wose yikoreye ubugari bushyushye akomeje gutangaza benshi(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umugabo utabashije kumenyekana amazina wo mugihugu cya Kenya, akomeje gutangaza abatari bake kubera uburyo yirukanse umujyi yikoreye ubugari bushyushye bwari buhiye abukuye mu isafuriya.

Uyu mugabo yabonye inzego za leta zije aterura ubugari bwe ariruka

Muri iki cyumweru mu mujyi wa Nairobi mugihugu cya Kenya habaye umukwabu wo guhiga abantu batandukanye bakora ubucuruzi butemewe, ubwo inzego z’umutekano zatangiraga iki gikorwa muri uyu mujyi, abakora ubu bucuruzi abenshi batangiye guhunga ndetse bamwe bagahungisha ibicuruzwa byabo kugirango inzego z’umutekano zitabyangiriza.

Umugabo utaramenyekanye amazi nawe wari umwe mubakora akazi ko gucuruza ibiryo mubutyo butemewe na leta, yatunguye abari muri uyu mujyi ubwo yumvaga ko inzego z’umutekano zije kubamenera ibyo kurya nuko ahita afata ubugari bari bamaze guteka abukura mu isafuriya ashyira kumutwe yiruka umujyi wose abwikoreye kandi bugishyushye.

Uyu mugabo yafotowe n’umunyamakuru witwa Evans Habil  ari nawe wakwirakwije aya mafoto, uyu mugabo yahise yamamara cyane kumbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri twitter ayo yahawe hashtag bise #UgaliMan.

Urukundo uyu mugabo yagaragarije ubugari bwe yangaga ko bumenwa rwatangaje benshi, bisetsa abatari bake bibaza uburyo uyu mugabo yatekereje kugenda yikoreye ubu bugari munzira abuhungisha.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.