Umugabo yakatiwe igifungo azira gutiza umuhungu we w’imyaka irindwi imodoka akayitwarira mu muhanda rusange(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umugabo wo muri Kenya witwa Ayub Kinyanjui yakatiwe igifungo cy’amezi atatu azira kwemerera umuhungu we w’imyaka irindwi gutwara imodoka mu muhanda rusange.

Uwo mugabo kandi yaciwe amande y’amadolari 185 nk’uburangare bwo gutiza imodoka itabikwiriye.

Ayub Kinyanjui yakatiwe igifungo cy’amezi atatu azira kwemerera umuhungu we w’imyaka irindwi gutwara imodoka mu muhanda rusange.

Ayub Kinyanjui yatawe muri yombi kuwa Mbere nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga y’umwana we w’imyaka irindwi atwaye imodoka hafi y’iduka mu gace ka Muranga gaherereye mu Majyaruguru y’umurwa mukuru Nairobi.

Ayo mashusho yavuzweho cyane, bamwe bamagana icyo gikorwa bavuga ko bishobora guteza impanuka.

Mu rukiko rwa Muranga kuri uyu wa Kabiri, uwo mugabo yemeye ibyaha byo kwemerera umwana we gutwara imodoka kandi amategeko atabimwemerera.

Uyu mwana yagaragaye mu muhanda atwaye imodoka
Uyu mwana imodoka yayitwaye neza atangaza benshi

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO