Umugabo yapfuye ajyanye impano murugo nyuma y’umunsi umwe akoze ubukwe n’umukunzi we bari bamaranye imyaka 5 bakundana

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nyuma yuko akoze ubukwe kuwa Gatanu,Dominic  Ssemwogerere yitabye Imana azize impanuka, yabaye ku wa Gatandatu ubwo yari avuye kuzana impano bari bahawe mubukwe bwabo.

Josephine Namuju ari mugahinda gakomeye cyane kubera kubura umugabo we bari bamaze umunsi umwe bakoze ubukwe, mugihe bari bamaze imyaka igera kuri itanu bakundana.

Dominic  Ssemwogerere yitabye Imana azize impanuka, yabaye ku wa Gatandatu ubwo yari avuye kuzana impano bari bahawe mubukwe bwabo.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda, Semwogerere wari usanzwe ari umuyobozi mubitaro bya Villa Maria Hospital i Masaka muri Uganda.

Iki kinyamakuru kivugako uyu mugabo yaguye mu mpanuka ya moto ubwo yari avuye kuzana impano bahawe mu bukwe aho bakoreye ubukwe azijyanye murugo rwabo rushya.

Amakuru avugako, uyu mugabo yarikumwe n’umugore we n’abandi bantu bavuye kuzana izi mpano nuko agahitamo kugenda na Moto kuko yabonaga imodoka barimo irikubatinza kandi yari afite izindi gahunda zihutirwa, nuko ageze munzira agongwa n’imodoka ashiramo umwuka agejejwe kwa muganga.

Umugore w’uyu mugabo biravugwako yahise agira ihungabana ajyanwa mu bitaro nawe akaba akiri kwitabwaho n’abaganga.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO