Umugabo yashyizwe kurutonde rw’umukara rw’abatemerewe kwinjira muri Restora yarura Self-Service kuko iyo yagezemo boss arabara agasanga yahombye.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umushinwa utangaza mu buryo bwa ’live’ arimo kurya avuga ko yashyizwe ku rutonde rw’umukara rw’abatemerewe kugera muri resitora (restaurant) icuruza inyama zokeje abakiliya bihereza ibyo bashoboye byose (self-service) kubera kurya cyane.

Uwo mugabo, uzwi gusa ku izina rya Kang, yabwiye televiziyo Hunan TV ko yaciwe muri resitora ya Handadi Seafood BBQ Buffet yo mu mujyi wa Changsha rwagati mu Bushinwa kubera kurya byinshi yikurikiranya.

Uwo mugabo, uzwi gusa ku izina rya Kang, yabwiye televiziyo Hunan TV ko yaciwe muri resitora ya Handadi Seafood BBQ Buffet

Yavuze ko yariye 1.5kg cy’ibinono by’ingurube ubwo yariraga muri iyo resitora bwa mbere, n’ibiro biri hagati ya 3.5 na 4 by’inyama z’igisimba cyo mu mazi kizwi nka ’prawn’ ku yindi nshuro yagiye muri iyo resitora.

Bwana Kang yavuze ko iyo resitora “ikorera ivangura” abantu bashobora kurya byinshi.

Yagize ati: “Nshoboye kurya byinshi – iryo ni ikosa?” Yongeyeho ko nta biryo na bicye yapfushije ubusa (yamennye).

Ariko nyir’iyo resitora yabwiye umunyamakuru w’iyo televiziyo ko Kang yari arimo kumuteza igihombo.

Yagize ati: “Buri gihe cyose iyo aje hano, ntakaza ama-yuan [amafaranga akoreshwa mu Bushinwa] abarirwa mu magana “.

“N’iyo anyoye amata ya soya, ashobora kunywa amacupa 20 cyangwa 30. Iyo ariye ibinono by’ingurube, arya isahani nini yose yabyo. Naho kuri ’prawns’, akenshi abantu bakoresha ururimi bazizamura bazirya, [we] akoresha isahani nini akaziyora zose”.

Nyir’iyo resitora yongeyeho ko agiye no guca muri iyo resitora abatangaza bose kurya kwabo ’live’.

Iyi nkuru irimo kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa, aho imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 250 ku rubuga rwa Weibo, abantu bayivugaho mu buryo butandukanye.

Bamwe bavuze ko iyo resitora idakwiye kwiyita iya ’self-service’ aho urya ibyo ushoboye byose niba idafite ubushobozi bwo kubitanga, mu gihe abandi bagiriye impuhwe nyir’iyo resitora.

Mu mwaka ushize, leta y’Ubushinwa yatangiye kwibasira abarya bakurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse videwo nk’izo zishobora no kuzacibwa burundu mu gihugu.

Byabaye nyuma yuko Perezida Xi Jinping yari yasabye abaturage “kurwanya gupfusha ubusa ibiryo”, mu gihe hari hari impungenge ku kuba nta biribwa bihagije biri mu gihugu.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO